Bwakozwe n’itsinda ryayobowe n’inzobere mu kumenya imyitwarire y’inyamaswa, Christy Hoffman, babukorera ku bagore 962 bo muri Amerika.
Bwakozwe hagamijwe kureba uruhare rw’imbwa n’injangwe mu buzima bwa ba nyirazo cyane cyane ku mpinduka bigira ku bitotsi byabo iyo bararana.
Bati ‘‘Twasanze abagore bafata imbwa nk’aho ari zo nziza mu mahitamo yo kugira uwo bararana, ndetse banavuga ko imbwa ari zo zituma bagira ibihe byiza byo gusinzira’’.
Herekanywe ko 55% mu babukoreweho bararanaga nibura n’imbwa imwe, 31% bararanaga n’injangwe imwe, 57% bo bararanaga n’abo bashakanye.
Ubu bushakashatsi buvuga ko icyatumye imbwa ari zo zituma abagore basinzira neza kuruta kurarana n’injangwe cyangwa umuntu, ari uko zigira ibyiyumviro byo kubarinda no kubaha umutekano mwinshi, ndetse zikaba zitabakangura mu bicuku.
Bunavuga ko abagore iyo bapfumbaswe n’imbwa basinzira vuba ugereranyije n’abapfumbaswe n’abantu.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’Ivuriro rya Mayo Clinic ryo muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko muri rusange abantu bararana n’imbwa basinzira neza kuruta kurarana n’abantu bagenzi babo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!