00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore baracyakomeye ku bagabo mu buriri kurusha kwikinisha

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 June 2026 saa 08:57
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abagore benshi bagihitamo gukora imibonano mpuzabitsina n’abo bakundana, nubwo baba bafite amahirwe menshi yo kugera ku ndunduro y’ibyishimo mu gihe bikinishije, cyane cyane bakoresheje ibikoresho byabugenewe.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bagore 27.931 bakoresha porogaramu ya Flo ifasha abagore gurikiranira hafi ibihe by’imihango, bwagaragaje ibintu bitangaje ku myitwarire n’ibyishimo by’abagore mu buriri.

Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko umugore umwe mu bagore batanu ari we wavuze ko abona ibyishimo bya nyuma mu gihe ari kumwe n’umukunzi we kurusha iyo yikinisha.

Mu buryo bunyuranye n’ibyo, hafi ya kimwe cya kabiri cy’abagore bose bitabiriye ubushakashatsi bavuze ko bagera ku ndunduro y’ibyishimo byoroshye kandi kenshi iyo bikinisha.

Gusa, ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru ’Archives of Sexual Behaviour’ bwagaragaje ko ibyishimo biturutse ku mibonano mpuzabitsina ikozwe n’abantu babiri ari byo byonyine bituma abagore banyurwa cyane.

Abagore bitabiriye ubu bushakashatsi bavuze ko iyo bari bonyine biba vuba kandi bikoroha kuko nta mbogamizi zitabaturutseho bahura na zo.

Aba bagore bavuga ko bataba bikanga cyangwa ngo bahangayikishwe n’uko bagaragara mu maso y’abandi, kandi ko bumva bafite ububasha bwose bwo kwigenzura.

Bavuga ko kwikinisha bibarinda ibibazo bituturuka ku bagabo nko kurangiza vuba, gucika intege kw’igitsina cyangwa kuba umugabo atazi neza ibyo akora mu buriri.

Nubwo kwikinisha bitanga ibyishimo byihuse, abagore benshi bavuze ko muri ubwo buryo babura ubwuzuzanye, urugwiro no guhuza amarangamutima biba gusa iyo uteye akabariro n’uwo ukunda.

Dr. Jordan Rullo, umuhanga mu buzima bw’imyororokere wo muri Kaminuza ya Utah muri Amerika, asobanura ko kwikinisha cyangwa kwishimisha ku bagore ari igikoresho cyiza cyo kwimenya no kugabanya umuhangayiko.

Gusa, yongeyeho ko ku bagore benshi, kunyurwa mu mibonano mpuzabitsina bishingiye cyane ku bwuzuzanye n’urugwiro bahuza n’abakunzi babo.

Ku rundi handi, Dr. Karen Blair wo muri Kaminuza ya Trent muri Canada, akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko ibi bitanga isomo rikomeye ku bagabo.

Dr. Blair yagaragaje ko ibikorwa bishobora guha umugore ibyishimo bya nyuma ari ibishyira bigerwaho neza iyo hakoreshejwe uburyo butandukanye.

Ku bw’ibyo, yavuze ko umugabo agiye akoresha amaboko, umunwa cyangwa ibikinisho byabugenewe, byafasha cyane umugore we kuryoherwa kurushaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages