00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bagira amarangamutima y’urukundo iyo bahaze- Ubushakashatsi

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 9 March 2025 saa 03:16
Yasuwe :

Nta kintu cyiza kibaho nk’urukundo. Iyo uri kumwe n’uwo ukunda mwishimanye nta kabuza uba wumva ari wowe muntu wa mbere unezerewe ku Isi, ariko se waba warigeze kuba uri kumwe n’umukunzi wawe, ukabona ingingo z’urukundo ntabwo ashaka kuzivugaho cyangwa intekerezo ze zibereye ahandi?

Ibi hari icyo ubushakashatsi bubivugaho. Buvuga ko igihe waba warigeze kuba uri kumwe n’umukunzi wawe akakwereka ko adashaka kuganira ku ngingo z’urukundo cyangwa ntakwereke amarangamutima y’urukundo ashobora kuba yari ashonje.

Uti se kubera iki? Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California bugaragaza ko umugore cyangwa umukobwa yishimira kuganira ku ngingo z’urukundo igihe ahaze kuko iyo ashonje aba afite ibindi bintu byinshi ari gutekerezaho by’umwihariko ibiryo.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore bashonje, bashyirwa muri scanner ipima imikorere y’ubwonko berekwa ifoto y’abantu bigaragara ko bari mu bihe by’urukundo. Ibipimo byagaragaje ko ntacyo bari kubitekerezaho, ahubwo bari kwitekerereza ibyo kurya.

Barongeye bafata abandi bamaze kurya nabo babashyira muri ya Scanner babereka ya foto, maze bo bigaragara ko babyishimiye ndetse bari no kubitekerezaho.

Ku bantu bakunda kwiyiriza cyangwa se abantu biyicisha inzara bashaka kugabanya ibiro nibo usanga badakunze kuganira ku ngingo zijyanye n’urukundo cyangwa se kugira amarangamutima y’urukundo, mu gihe wa wundi ukunda kurya uzasanga ari we ubigira cyane.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko guha umugore cyangwa umukunzi wawe ibintu bihenze cyangwa se ibintu byiza ashonje atabyishimira nk’uko wari kubimuha ahaze. Ikindi ni uko ari byiza koherereza umukunzi wawe ubutumwa bujyanye n’urukundo ahaze kuko ari bwo yagusubiza neza.

Si ku bijyanye n’urukundo gusa, ahubwo n’ibindi bikorwa bijyanye no gusabana n’abandi bantu bigaragara ko umugore ushonje adakunda kubyisangamo.

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi Alice Ely, yavuze ko bwakorewe ku bantu bari mu myaka imwe, bityo ko hakenewe gukorwa ubundi bushakashatsi bwimbitse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .