Iki gikorwa cyakozwe mu cyumweru gishize kibera mu Bitaro byo mu Mujyi wa Trincomalee, mu Burasirazuba bwa Sri Lanka.
Umurwayi w’imyaka 55 yari yajyanwe mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’imitsi yo mu bwonko, ‘stroke’. Mu gihe yari ari kuvurwa, abaganga basanze afite amabuye mu ruhago rw’inkari nyuma yo kubona ko yari afite ikibazo cyo kwihagarika.
Ubwo yabagwaga, abaganga bamukuyemo ibuye ryo mu ruhago ryapimaga ibilo bingana n’iby’umwana ugeze igihe cyo kuvuka kandi rikaba ryari rifite ubunini bugereranywa n’igi ry’inyoni ya autruche.
Dr Prahalahan Balakrishnan wari uyoboye icyo gikorwa cyo kwita kuri uyu murwayi yabwiye BBC ati “Dushingiye ku makuru ahari, ni ryo buye rinini ryo mu ruhago ryigeze kuvanwa mu muntu abazwe.”
Dr Balakrishnan yavuze ko iryo buye rishobora kuba ryari rimaze hagati y’imyaka itanu n’imyaka 10 mu ruhago rw’uwo murwayi.
Yongeyeho ko umurwayi “ameze neza cyane” ndetse abaganga bavuze ko uwo murwayi akiri mu bitaro aho akomeje kuvurirwa izindi ndwara yari afite.
Amabuye yo mu ruhago abaho iyo imyunyu ngugu iba mu nkari yibumbiye hamwe ikavamo utubumbe dukomeye.
Akenshi aya mabuye abaho iyo uruhago rutabasha gusohora inkari zose, bityo inkari zisigaye zikaba nyinshi zikaba zishobora kwibumbira hamwe zikavamo amabuye.
Amabuye mato yo mu ruhago, ashobora kuba angana n’utubuye duto nk’umusenyi, ashobora gusohoka ubwayo.
Gusa amabuye arengeje santimetero imwe akenshi ashobora gufunga inzira y’inkari, bigasaba ubufasha bw’abaganga. Ibuye ryo mu ruhago rifite ubunini burenze santimetero enye rifatwa nk’irinini cyane.
Ibuye rinini ryo mu ruhago ryari risanzwe rizwi ryakuwe mu murwayi wo muri Brésil mu 2003. Ryapimaga ikilo 1,9 kandi rifite uburebure bwa santimetero 17,9.
Ibuye ryakuwe mu ruhago rw’umurwayi wo muri Sri Lanka mu cyumweru gishize ryari rifite uburebure bwa santimetero hafi 17.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!