Umuti wica udukoko wa Pesticide ndetse n’indi itandukanye, ni yo yifashishwa cyane mu kuroga abantu ku bushake, kuyiyahuza cyangwe se bikanaba kubw’impanuka.
OMS igaragaza ko hagati ya Mutarama 2005 na Nzeri 2008, abantu 1045 bakoreweho igenzura mu mavuriro yo hirya no hino ku Isi, abagera kuri 68.40% barozwe bikozwe ku bushake, 31.60% bikaba kubw’impanuka.
84.4% muri abo barwayi barozwe baravuwe barakira, 7.6% bakomeza kumererwa nabi, 4% bahitanwa n’ubwo burozi.
OMS kandi yagaragaje ko muri abo barozwe ku bushake, ab’igitsinagabo bari hagati y’imyaka 18-29 bibasiwe kurusha abandi ku kigero cya 60.2%, mu gihe abana bari hagati y’umwaka n’imyaka itatu ari bo benshi imibiri yabo yinjiwemo n’uburozi kubw’impanuka.
Igaragaza ko ikibazo cy’abantu bahitanwa n’uburozi kigenda cyiyongera hirya no hino mu bihugu, ku buryo nibura mu 2016 gusa abantu 106.683 bishwe n’uburozi bidakozwe ku bushake.
Buri mwaka ku Isi yose hagaragara nibura abantu miliyoni eshatu bagirwaho ingaruka n’umuti wica udukoko wa Pesticide, muri bo ibihumbi 200 bicwa na wo.
Umubare munini w’abo bantu ubonwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byo muri Afurika, Aziya, Amerika yo Hagati ndetse na Amerika y’Epfo.
Ikigo cy’ibarurishamibare cyo mu Bwongereza, The Office for National Statistics (ONS), mu bugenzuzi cyakoze cyasanze ko ab’igitsinagabo biyahura ari bo benshi kandi abenshi muri bo banahitamo gukoresha uburozi.
Iki kigo cyagaragaje ko ab’igitsinagabo bo mu Bwongereza bari hagati y’imyaka 35 na 40 benshi muri bo mu bapfa biyahuye bakoresha uburozi, imibare yabo ikaba yaragiye yiyongera guhera mu 1993.
Naho Ihuriro ryo muri Amerika ribarizwamo abakora ubushakashatsi ku marozi no kuyakumira, American Association of Poison Control Centers (AAPCC), rigaragaza ko uretse abagabo biyahura bakoresheje uburozi cyangwa bakanarogwa, abana bari munsi y’imyaka itandatu ari bo benshi bagirwaho ingaruka n’imiti itandukanye igera mu mibiri yabo igahinduka uburozi ariko bidakozwe ku bushake.
Iri huriro rigaragaza ko kenshi ibi biterwa n’uburangare bw’abareberera abo bana, batabika iyo miti kure yabo bikarangira abana bayinyoye kandi itabagenewe.
Naho raporo y’Ikigo cya Amerika gishinzwe Kugenzura no Gukumira Ibyorezo (CDC) igaragaza ko mu 2020 abaturage 87,404 ba Amerika ari bo bamenyekanye ko bishwe n’uburozi bwashoboraga kwirindwa, ab’igitsinagabo 38.3 bakaba ari bo bibasiwe cyane ugereranyije n’ab’igitsinagore 15.1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!