Iyi gahunda yiswe “Tokyo Cool Biz”, yatangijwe na Guverineri wa Tokyo, Yuriko Koike, muri Mata 2026, igamije kwagura gahunda yari isanzweho yo kugabanya ubushyuhe mu biro no gufasha abakozi kwambara imyenda iboroheye mu gihe cy’impeshyi.
Muri iyi gahunda, abakozi bemerewe gusiga imyenda isanzwe y’akazi igizwe n’ikote na karuvati, bakambara imyenda yoroheje irimo amashati y’amaboko magufi, inkweto zifunguye ndetse n’amakabutura.
Nubwo bamwe bishimiye iyi gahunda bavuga ko ituma bakora bisanzuye, hari abandi bayinenga bavuga ko itagaragaza uburinganire hagati y’abagabo n’abagore. Bamwe mu bagore bavuga ko mu gihe abagabo bemerewe kugaragaza amaguru, abagore bo bagishyirwaho igitutu igihe bambaye imyenda igaragaza amaguru yabo.
Hari n’abagore bakoresheje imvugo bavuze ko ibyo abagabo bakora ari “leg hair harassment”, bashaka gusobanura ko batoroherwa no kubona bagenzi babo b’abagabo bagaragaza ubwoya bwo ku maguru mu kazi.
Umukozi ushinzwe ibidukikije muri Guverinoma y’Umujyi wa Tokyo, Noboru Watanabe, yavuze ko intego atari ugutegeka abantu imyambarire runaka, ahubwo ari ukubaha amahitamo menshi mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi.
Ati “Turashaka guha abantu amahitamo menshi mu bushyuhe bukabije, ntabwo ari ukubabwira icyo bambara. Nta kibazo cyakabayeho igihe imyambaro y’akazi itabangamiye abandi.”
Ubushakashatsi bwakozwe na Gorilla Clinic mu kwezi kwa Kamena bwerekanye ko 53,5% by’ababajijwe batemeraga ko abagabo bambara amakabutura ku kazi mu gihe cy’impeshyi, naho 46,5% bakabishyigikira. Impamvu nyamukuru z’abatabyemera zirimo impungenge ku bijyanye n’imiterere y’umubiri ndetse n’ubwoya bwo ku maguru.
Bamwe mu bagabo na bo bavuga ko bumva bafite ipfunwe kubera ubwoya bwo ku maguru igihe bambaye amakabutura.
U Buyapani buri mu bihugu byugarijwe n’ubushyuhe bukabije, aho abahanga bakomeje gusaba abaturage kwirinda ingaruka z’ubushyuhe, banywa amazi ahagije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!