00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isano yo gukunda gutwara imodoka nto ya siporo no kugira igitsina gito

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 June 2026 saa 03:54
Yasuwe :

Abashakatsi b’Abongereza n’Abanya-Australia bagaragaje ko hari isano iri hagati y’abagabo batwara imodoka nto zihuta no kuba bafite igitsina gito mu rwego rwo guhaza ibyishimo byabo.

Ubushakatsi bwa mbere bwiswe “Ibitsina gabo bito n’imodoka zihuta: Igihamya cy’ihuriro ry’imitekerereze”, bwakozwe na Kaminuza ya Londres ku bagabo 200 bari hagati y’imyaka 18 na 74.

Bwagaragaje ko hari abagabo batwara imodoka nto zihuta kuko baba bahangayikishijwe n’ingano y’ubugabo bwabo.

Ubu bushakashatsi buvuga ko abagabo baterwa ipfunwe no kumva ko batihagije mu ipantalo, bahitamo gushakira mu bindi kugira ngo bagaragaze ko ari abanyembaraga.

Abagabo 763 bakoreweho ubundi bushakatsi na Kaminuza ya Western Sydney muri Australia, bagaragaje ko icyizere kiri hasi gituruka ku kugira igitsina gito ndetse gukomeza kubitekerezaho bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Umwanditsi wabwo, Dr. Cindy Harmon-Jones, yavuze ko “umugabo uhaganyikishijwe n’uko igitsina cye ari gito ashobora gushaka ahandi agaragariza imbaraga ze nko mu gutwara imodoka zikomeye za siporo.”

Yongeyeho ko abagabo baba bashaka kugira itsina kirekire “babiterwa no kudatuza kubera ko batuzuza inshingano zabo zo mu buriri.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo batwara imodoka nto zihuta baba bafite igitsina gito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages