Ni ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Australia. Bwakorewe ku bantu 808 bakiri bato baturuka mu bihugu 33 bitandukanye, bwari bugamije kumenya itandukaniro riri hagati y’abagabo n’abagore mu bijyanye n’urukundo.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko bifata amezi abiri kugira ngo abagore bagire amarangamutima yuzuye, nyuma yo gutangira urukundo.
Ku mugabo, ukwezi kumwe kuba guhagije kugira ngo abe yatwawe n’amarangamutima y’umugore.
Ubushakashatsi bwanagaragaje ko abagabo baba barakunze inshuro nyinshi kurusha abagore. Ku mpuzandengo, abagabo bari barakunze inshuro zirenga ebyiri mu gihe abagore bari barakunze inshuro ebyiri gusa.
Bukomeza buvuga ko nubwo abagabo bakunda vuba kandi inshuro nyinshi, abagore ari bo bagira amarangamutima menshi iyo bamaze kwemera urukundo kurusha abagabo. Muri make, umugore atinda gukunda, ariko yakunda, agakunda byimazeyo kurusha umugabo.
Abagore ngo bagira urukundo rwuzuyemo amarangamutima menshi, kandi bakagira ishyaka ryo gusigasira urukundo rwabo bakora buri kimwe cyose cyatuma ruramba.
Ibi ni nako biba bimeze mu bitekerezo byabo kuko iyo bakunze kuko bagira ibitekerezo byinshi byuzuyemo amarangamutima ku muntu bakunda. Ibi babigira kurusha abagabo.
Abashakashatsi basobanuye ko impamvu abagabo bakunda vuba ari uko abagabo bashishikazwa cyane no kugira umubare munini w’abo bakundana, mu gihe abagore bo bahitamo kwitonda no gushishoza cyane mbere yo kwemera urukundo.
Ibi byose bihuye n’uko abagore baba batoranya abasore bashoboye kandi bafite ibyo bifuza, mu gihe abagabo bo baba bashishikajwe cyane no kubona abakunzi benshi kuruta ku kwita uko baba bameze cyangwa se ibyo bafite.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!