00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabo 68% baterwa ihungabana n’ubuto bw’ibitsina byabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 May 2026 saa 04:15
Yasuwe :

Ingano y’igitsina gabo, ingingo ivugwaho cyane na benshi igahangayikisha nyiracyo iyo aramutse afite ‘igito’ bijyanye n’imyumvire y’abantu y’uko ufite kinini ari we utanga igaburo ryuzuye iyo mu buriri.

Ubushakashatsi bwagaragagaje ko abantu bari hagati ya 45% na 68% bagira ihungabana riterwa n’ingano y’ibitsina bafite, icyakora ugasanga banabiterwa n’ubusa kuko abo bashakanye baba bahazwa n’ibyo bafite.

Iyi ni na yo mpamvu ujya kuganira n’umusore/umugabo akakubwira uburyo arindwa mubi muri icyo gikorwa ndetse ko igitsina cye gifite uburebure bugeze hakurya iriya nyamara abeshya kugira ngo yigarurire icyizere.

Abagabo barindwi mu 10 babeshya ko igitsina cyabo ari kirekire kurusha uko mu by’ukuri kingana. Abagabo bongeraho hafi kimwe cya kabiri cy’ingano y’igitsina bafite.

Abahanga mu bijyanye n’indwara z’abagabo Dr Kai Hong na Dr Haocheng Lin bo muri Kaminuza ya Peking mu Bushinwa bayoboye ubu bushakashatsi bagaragaje ko abagabo bagera kuri 68% bazahazwa cyane n’ingano y’ibitsina bafite.

Aba baganga babonye ko ari yo mpamvu abagabo benshi bahitamo kubeshya ingano y’ibitsina bafite kugira ngo bivure ako gahinda.

Bati “Abantu benshi twabonye bari bafite ingano nto y’ibitsina kurusha iyo bari batangaje.”

Mu bushakashatsi bwanyujijwe mu kinyamakuru cya Sexual Medicine, bagaragaje ko abo bagabo baba biruhiriza ubusa kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko 85% by’abagore babo bahazwa n’ibitsina abo bashakanye bafite.

Bagaragaje ko urubyiruko rukomeje kwiheba bijyanye n’ingano y’ibitsina rufite, rubitewe n’amashusho y’urukozasoni rureba ku mbuga nkoranyambaga.

Bati “Bafite imyumvire itari yo bakura mashusho ya ‘pornographie’ bakabona abayarimo bafite ingano nini, bakaba ari ho bashingira ubumenyi bwabo ku bitsina.”

Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko impuzandengo y’ingano y’igitsina gabo iba ari santimetero esheshatu kugeza ku 10 iyo kitafashe umurego na hagati ya santimetero 13 na 18 iyo cyawufashe. Ikindi bemeza ko kugira igitsina kirekire bitavuze kunezeza uwo mwashakanye mu buriri kuko ibyinshimo muri iki gikorwa bishingira kuri byinshi birenze ibitsina ubwabyo.

Abagabo 68% baterwa ihungabana n’ubuto bw’ibitsina byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages