00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababiligi bageze mu zabukuru bakunda gutera akabariro kurusha abato- Ubushakashatsi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 24 May 2026 saa 08:52
Yasuwe :

Ubushakashatsi buherutse gukorwa mu Bubiligi bwerekana uburyo abari mu byiciro by’imyaka bitandukanye bitwara ku ngingo y’imibonano mpuzabitsina, bwagaragaje ko abantu bafite imyaka iri hejuru ya 30 n’abageze mu izabukuru ari bo bitabira iki gikorwa kurusha abato.

Ubu bushakashatsi bwitwa ‘National Sex Survey’, bwakozwe n’Ikigo cya EasyToys.

EasyToys ni ikigo gicuruza kandi gikora ibikoresho by’abantu bakuru byifashishwa mu kwishimisha mu mibonano mpuzabitsina [sex toys].

Ubu bushakashatsi ngarukamwaka, bukorwa kugira ngo iki kigo kirusheho kumva uko ibyifuzo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bihindagurika mu Bubiligi.

Mu buryo butangaje, abari hagati y’imyaka 18 na 29 nibo batitabira cyane iki gikorwa, aho abagera kuri 19% muri bo batigeze bakora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’umwaka bitewe n’ubushake buke bw’imibonano mpuzabitsina ku kigero cya 28%.

Indi mpamvu ni ikibazo cyo kurangiza vuba ku kigero cya 17%, ubwoba bwo kwitwara nabi mu gikorwa ku kigero cya 16%, no kugorwa no kugera ku byishimo bya nyuma ku kigero cya 10%.

Gusa ariko nibo bafite igipimo cyo hejuru cyo kunyurwa ku rugero rwa 79% aho 27% muri bo bagaragaje ko banyurwa cyane muri iki gikorwa.

Abantu bari mu kigero cy’imyaka 30 nibo bitabira cyane iki gikorwa, aho 91% mu babajijwe bagaragaraje ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Bavuze ko baba bafite ishyaka ryo kugerageza ibintu bishya, kuko 58% muri bo batunze byibura igikoresho kimwe cyifashishwa mu kwishimisha mu mibonano mpuzabitsina, 35% bakabikoresha kenshi mu kwikinisha.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abageze mu izabukuru bitabira cyane imibonano mpuzabitsina. Ababiligi barenga 75% mu bafite imyaka 60 kuzamura, bakomeza gukora imibonano mpuzabitsina, aho 31% bayikora inshuro nyinshi mu kwezi, 13% bakayikora inshuro nyinshi mu cyumweru.

25% mu Babiligi bageze mu izabukuru bagaragaje ko bagerageza uburyo bushya bwo gutera akabariro.

Abangana na 31% bari hejuru y’imyaka 60 na 65 batunze ibikoresho byifashishwa mu kwishimisha mu mibonano mpuzabitsina, aho 19% muri bo babikoresha kugira ngo bishimishe ubwabo.

Muri rusange, abagore bangana na 48% ugereranyije n’abagabo bangana na 46% batunze ibyo bikoresho. 60%


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages