Ni ibikubiye mu bushakashatsi bwakozwe na Harvard-Gallup, bugaragaza ko 74% by’aba Gen Z bakoresha AI nibura rimwe mu kwezi, 65% bemeza ko kubera uburyo AI itanga ibisubizo byihuse bituma abantu bata ubushobozi bwo gutekereza neza no gusesengura ibintu.
Icyakora 56% by’aba Gen Z bafite akazi bemeza ko AI ibafasha gukora akazi kabo vuba, ariko 80% bakemeza ko bituma nta kintu na kimwe biga cyangwa bigora kugira icyo biga ngo bagifate.
Ni mu gihe Isi yo ikataje mu ikoranabuhanga rya AI aho ibintu hafi ya byose bisigaye biba bikoresha AI mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ku buryo no mu mirimo ugiye gusaba akazi asabwa kuba afite ubumenyi mu gukoresha AI.
Aba Gen Z ariko bagaragaza ko n’ubwo iri koranabuhanga hari byinshi ryakemuye hari n’ibindi bibazo riri guteza ku buryo bamwe basigaye banaryanga.
Meg Aubuchon wigisha ibijyanye n’ubugeni yabwiye Verge ko kuba byonyine bivugwa ko AI izasimbura abantu benshi mu mirimo ariko ni yo bakora bakaba basabwa kuyikoresha byerekana uburyo ari ikibazo.
Akomeza avuga byatumye ashaka kazi kadasaba AI cyane kuko yabonye ko iyi AI igira ingaruka ku bantu.
Ati “Ikintu giteye ubwoba cyane ni uburyo igira ingaruka ku bantu ndetse n’uburyo babona ibintu bitandukanye yaba uko baganira n’abandi bantu, ubushobozi bwo kugira umubano runaka cyangwa no kuganira n’umuntu bisanzwe.”
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu kigo gikora ubushakashatsi kuri AI, DAIR, Alex Hanna, yavuze ko AI iri kwigishwa ku gahato mu bigo by’amashuri atari uko izo AI zakoze ibidasanzwe ahubwo ari uko bisa n’ibigezweho ndetse ibigo by’ikoranabuhanga biri kubishoramo amafaranga menshi.
Ati “Kaminuza zibwirwa n’abakoresha benshi ko bashaka abanyeshuri bazi gukoresha iri koranabuhanga. Ibyo si uko iri koranabuhanga ryagaragaje ko hari umusaruro ritanga ahubwo bashaka ko aba Gen Z babereka aho umusaruro uzava binyuze mu gukoresha AI. Kaminuza kandi ziri gushora mu kwigisha gukoresha AI kuko bafite abaterankunga bakora izi AI.”
Abahanga bagaragaza ko n’ubwo iri koranabuhanga rifite ibyo riri gukemura ariko mu rwego rw’uburezi riri kwangiza byinshi kuko riri gutuma abanyeshuri batiga uko byagakwiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!