Abategetsi b’abanyagitugu aho bava bakagera bagiye baragwa no gukunda inzoga, kurusha uko bakunda abaturage b’ibihugu bayoboye, basesagura amafaranga atagira ingano bagura inzoga zihenze mu gihe abaturage babo baba bicwa n’inzara.
Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru, rutangaza ko Abanyagitugu bo ku migabane itandukanye y’Isi, baba abakiriho cyangwa abapfuye ngo ntibatana no kwereka amahanga ko bakunze abaturage, ko bakomeye ku myizerere yabo ( Iyobokamana), kandi ntibatane no gukoresha imyuka itandukanye ndetse no kunwa inzoga zihenze cyane.
Nubwo aba banyagitugu bagaragariza amahanga ko bakunze abaturage bayobora, ngo umwanya wabo munini ushirira mu kunwa inzoga zikomeye kandi zihenze, mu gihe abaturage baba bicwa n’inzara.
Kim Jong-Il, Mouammar Kadhafi, Saddam Hussein, Nicolae Ceaucescu, Paul Pot, Mao Tsé-Tung, Fidel Castro, Staline hamwe na Mussoline, uretse kuba bahuriye ku kuba abanyagitugu, bahuriye no kugukunda inzoga.
Kim jong-Il wabaye Perezida wa Koreya y’Amajyaruguru yakoreshaga 500.000 y’amadorari mu kugura inzoga, Umunyagitugu w’Umuromani Ceaucescu yakundaga kwinwera shampanye n’inzoga yitwa Chivas Regel, mu gihe abaturage b’igihugu cye babaga babuze n’amafaranga yo kugura umugati.
Umutaliyani Mussolini we yinweraga Chianti hamwe na Angostura iyi nzoga ikaba yarabaga igizwe na lisansi ingana 44%.
Umunyafurika wayoboye igihugu cya Libiya Col. Kadhafi yanwaga ku bwinshi inzoga yitwa Johnny Walker, uwo bari bahuje imyizerere Saddam Hussein wayoboye Igihug cya Irak yakundaga inzoga ya Mateus Rosé.
Umuyobozi w’igihugu cya Cuba Fidel Castro, ngo yinyera inzoga yitwa Mojito ugurwa akayabo k’amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO