Umunaniro ku bagabo, imbarutso yo kugana abapfubuzi kw’abagore
Kuba hari abagabo badashimisha abagore babo mu buriri kubera rimwe na rimwe umunaniro cyangwa izindi mpamvu, byatumye hari abagore ubu bafata icyemezo cyo kugana ‘abapfubuzi’ kugira ngo ibyo batabonera mu ngo zabo babihabwe n’aba bapfubuzi.
Akenshi abagabo badashimisha abagore igihe cy’akabariro usanga ari bamwe bagira akazi kenshi n’ingendo z’akazi nyinshi, ntibaboneke mu rugo cyangwa bakaboneka bananiwe.
Abagore bamwe biyemerera ko bakorana n’abapfubuzi
Kuri ubu hari abagore bayobotse iy’abapfubuzi kugira ngo babakemurire ‘ibibazo’, bakabaha amafaranga nk’ikiguzi.
Uwo twaganiriye ukorana na bo avuga ko yamenyanye n’umupfubuzi we amurangiwe na mugenzi we w’umugore umaze igihe akorana n’abapfubuzi.
Uyu mugore avuga ko yishyura umupfubuzi we amafaranga, ariko akumva ntaho ahuriye n’ibyo amukorera, kuko ngo amushimisha cyane.
Avuga ko amuha ibihumbi 50 by’amanyarwanda ku munsi umwe bakabonana mu mpera z’icyumweru (Week-end), ariko ngo n’iyo amugejejeho n’ibindi bibazo ntabura kubimukemurira.
Uyu mugore wadusabye kudatangaza amazina ye avuga ko umupfubuzi we bamaranye igihe, kandi ko amufitiye icyizere ku buryo batirirwa banakoresha agakingirizo.
Uyu mugore avuga ko kugana abapfubuzi yabitewe n’uko umugabo we atamubona cyane kubera inshingano nyinshi.
Uko abantu babona iby’ubupfubuzi
Abantu batandukanye bavuga ko abagore bajya mu bapfubuzi bitwaje ko abagabo babo batabashimisha uko babishaka mu gihe cyo gutera akabariro cyangwa bataboneka mu rugo ari urwitwazo, kuko abagore bose bafite abagabo bataboneka mu rugo batajya mu bapfubuzi.
Hassan ukora akazi ko gutwara imodoka zijya mu mahanga, ati ”Leta ikwiye guhagurukira iki kibazo cy’abasore bakora akazi ko ‘gupfubura’ abagore b’abagabo, dore ko usanga ari n’abasore bakiri bato ugereranyije n’ingano yabo bapfubura (abagore). Aho bakorera ayo mahano harazwi: ni mu mahoteli. Bakorerayo imikwabu bakabafata nta kabuza.”
Ubupfubuzi bwatangiye kuvugwa cyane mu Rwanda mu myaka ya 2010. Bikorwa n’abantu b’insoresore akenshi baba bafite inyota y’amafaranga, bagakorana n’abagore bubatse ariko ntibanyurwe n’abagabo babo mu gihe cyo kubaka urugo.



















TANGA IGITEKEREZO