Kutagendera ku mabwiriza y’abaterankunga ahubwo hakabaho kumvikana uburyo bwakurikizwa hagendewe kuri politiki y’igihugu ni bimwe mu byagutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu w’u Rwanda ubwo yakiraga, mu biro bye, intumwa z’Abarundi ku wa 9 Ugushyingo.
Ubwo yakiraga intumwa z’Abarundi bakora mu Kigega cya Leta giteza imbere Amakomini -FONIC, zaje kwigira ku Rwanda uburyo bwo kwegereza ubuyobozi abaturage, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni yabagaragarije ko abaterankunga batagomba gutuma igihugu gihindura politiki yabo, ko nta yindi mishyikirano n’abadashaka kumva politiki igihugu kigenderaho.
Minisitiri Musoni ati “abaterankunga baza kudufasha bagomba kubanza kwemeranywa natwe ibyo bagomba kubahiriza aho kudutegeka uko tugomba gukora, abatabishaka bakareka iyo nkunga yabo bakigendera.”
Yakomeje atangariza izo ntumwa ko batagomba kugendera ku mabwiriza y’abaterankunga, ahubwo bagomba kumvikana uburyo bwo gukurikizwa politiki igihugu cyabo kigenderaho, inkunga yose ije ikanyura mu ngengo y’imari ya Leta nta kwihererana abaturage ngo bakore uko bishakiye. Iyo ni nzira u Rwanda rwahisemo, u Burundi bwagirwaga inama yo gukurikiza.
Nyuma yo kubona iyo nkunga, Minisitiri Musoni abagira inama yo kuyikoresha neza mu mucyo, ibyo bituma igihugu kigirirwa icyizere n’abaterankunga ndetse n’abaturage. U Rwanda mu bihe bitandukanye ku gukoresha inkunga ruhabwa, raporo zigaragaza ko ari intangarugero mu kuyikoresha neza.
Ruhotora Papias, Umujyanama wa Minisitiri w’Iterambere ry’Amakomini mu Burundi, uyoboye intumwa ziri mu rugendo shuri mu Rwanda, yatangarije IGIHE ko baje kwiga uburyo u Rwanda rwabashije gutera intambwe mu kwegereza ubutegetsi n’ubushobozi abaturage, kugira ngo na bo bibafashe.
Ruhotora avuga ati “twabonye ibintu byinshi, tugirwa inama ku buryo natwe iyo ntambwe twayigeraho. Dufite ubushake, kandi amategeko arahari yo gukurikiza, igisigaye ni ukubikangurira abandi Barundi.”
Izo ntumwa zageze mu Rwanda ku itariki ya 4 Ugushyingo 2012, zisura Uturere twa Rulindo na Rubavu.



















TANGA IGITEKEREZO