Mu gihe ibigo bitandukanye bimaze igihe byitabira igikorwa cyo gushyigikira Agaciro Development Fund, ku gicamunsi cyo kuri uyu kuwa gatanu Urwego rw’Umuvunyi na rwo rwatangaje inkunga yabo, ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 32 014 546.
Nk’uko Aloysie Cyanzayire, Umuvunyi Mukuru, yabitangaje inkunga yakusanyijwe n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, bigomwe ku bushake umushahara w’ukwezi kumwe buri wese.
Yashimiye abakozi bagize umutima wo gushyigikira ikigega, nk’imwe mu nzira zo kwihutisha iterambere ry’igihugu abaturage babigizemo uruhare.
Nsengiyaremye Christophe, Intumwa ya Minisitiri w’Imari n’Igenemigambi washyikirijwe sheki y’iyi nkunga yashimiye abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bihesheje agaciro batanga inkunga yabo mu AgDF.
Yashimangiye ko gushyigikira AgDF ari ubushake bw’umuntu, anasaba abakozi b’uru rwego nk’abahura n’abaturage benshi, kubasobanurira ibyiza by’ikigega no gushishikarira kugishyigikira.
Yagize ati “imicungire ya AgDF ntizagira amakemwa, ndetse intego zacyo zizagerwaho, kuko igihugu kimaze kugera ku rugero rwiza mu micungire y’ikoreshwa ry’imari ya Leta.”



















TANGA IGITEKEREZO