Nyuma y’igihe gisaga umwaka mu Rwanda hatangijwe igikorwa cyo gukusanya inkunga igomba gushikirizwa Abanyasomaliya, kubera inzara n’amapfa byugarije igihugu cyabo, itsinda ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda bibumbiye muri Rwanda Youth Campaign for Somalia baratangaza ko kugeza ubu iki gikorwa cyangenze neza, aho hamaze gukusanywa amafaranga agera kuri miliyoni 32.025.572 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, Rwema Sibomana Jean Nepo Umuhuzabikorwa w’itsinda ryateguye iki gikorwa, avuga nubwo iyi nkunga yari igenewe Abanyasomalia yamaze kuboneka na nubu itaragezwa ku bo yari igamije gufasha, bitewe n’uko habayeho ikibazo cy’uwo bagomba kuyishikiriza, yagize ati “Ikibazo twagize ni ukumenya ngo turayaha nde ,tureke nde kugirango agere kubo agenewe.”
Impamvu y’ibi ngo nuko uretse umubare munini w’Abanyasomalia barimo kwicwa n’inzara imbere mu gihugu , hari abandi Banyasomaliya bafite ibibazo nk’ibi usanga no mu nkambi ziri mu gihugu cya Kenya.
Nyuma yo guhura n’ibi bibazo bishingiye ku kumenya inzira aya amafranga agera kuri miliyoni 32.025.572frw zigamije gufasha abanyasomalia agomba kunyuramo kugira ngo agere kubo agomba gufasha, Rwanda Youth for Somalia itangaza ko yahisemo kwegera Minisiteri y’urubyiruko ndetse n’ambassade ya Somalia mu Rwanda bungurana inama maze bemeza ko Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ariyo igiye gufasha kugira ngo iyi nkunga ibe yagera kubo yagenewe gufasha mu gihugu cya Somaliya.
Amapfa n’inzara biri muri Somalia byatewe n’intambara z’urudaca zimaze imyaka 20, ziterwa ahanini n’umutwe w’intagondwa z’Abayisilamu wa Al-Shabab. Kugeza ubu agahenge k’amahoro katangiye kuza nyuma y’uko ingabo z’ibihugu by’Afurika zikoze umutwe w’AMISOM uri kugerageza kurinda abaturage, no guca intege Al-Shabab.



















TANGA IGITEKEREZO