Umusaza w’imyanga 80 yarangije amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo ryari rimenyerewe ku izina RTUC, ubu ryiswe RTC (Rwanda Tourism College) akaba ari muri 426 bahawe impamyabushobozi kuwa 24 Ukuboza 2012 kuri Petit Stade i Remera.
Mudenge Gaetan, abanyeshuri bakunze kwita Grand Frère, yavuze ko mu mwaka wa 2006 yasezeye ku bindi yakoraga, yiyemeza kujya kwiga ubukerarugendo.
Mudenge yagize ati ”Nkunda ibyaremwe ku buryo numvise ngomba kwiga ibidukikije n’ubukerarugendo muri rusange, ubu ndangije mu ishami rya Travel and Tourism management.”
Abajijwe niba agiye kwiruka ku kazi nk’uko abarangije bashaka akazi, yagize ati ”Byaba ari amakosa hagize umuntu umpa akazi ka Leta, kuko ndi mu myaka y’izabukuru, ahubwo ngiye kwikorera.”
Uyu musaza kandi yakomeje avuga ko yifuza kuzikorera ku giti cye afatanije na bagenzi be, yongeraho ati ”Ndifuza gukora ahantu nyaburanga bishingiye ku muco, amateka n’inzibutso (Memorial sites).
Uyu musaza yongeyeho ko yifuje gusaza agendagenda mu byaremwe, kandi yumva bizatuma agira amasaziro meza.



















TANGA IGITEKEREZO