Ku wa mbere tariki ya 04 Kamena 2012 muri Serena Hotel habereye imurikabikorwa ryateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), ku mishinga cyakoranaga n’imiryango 14 itegamiye kuri Leta (Sociétés Civiles). Mu miryango itatu yaje ku isonga hajemo n’umuryango w’abasigajwe inyuma n’amateka (COPORWA).
Uwari uhagarariye iyo miryango yose uko ari 14, Mahoro Eric yashimiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza agaciro cyahaye imiryango itegamiye kuri Leta n’ubufatanye yagaragaje ngo ibyakozwe bibashe kugerwaho.
Prof. Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB, yavuze ko impamvu bashatse gufatanya n’imiryango itegamiye kuri Leta, ngo bashakaga guha imbaraga iyi miryango kugira ngo igaragaze uruhare rwayo ugu mu miyoborere myiza.
Imiryango yose yakoranye na RGB, yahawe impamyabushobozi y’ubwitabire hanahembwa imiryango itatu yabaye indashyikirwa mu bikorwa bakoze. Transparency International Rwanda, yagaragaye nk’iyahize iyindi miryango, ikurikirwana Koperative y’ububumbyi igamije iterambere ry’abasigajwe inyuma n’amateka (COPORWA), Radio Isango Star iza ku mwanya wa Gatatu.
Tubajije umuyobozi wa RGB icyakurikijwe batanga ibihembo, yasubije ko bibanze kukureba niba ibikorwa byakozwe hari aho bihuriye n’imiyoborere myiza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Mukabaramba Alivera niwe washoje iri murikabikorwa ashimira RGB yateguye iki gikorwa, avuga ko gishimangira ubufatanye buri hagati ya Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta mu gihe benshi babona iyi miryango nka Mukeba wa Leta.
Mukabaramba yanasabye ariko RGB kuzongera umubare w’imiryang, ukava kuri cumi n’ine ukiyongera kungira ngo ibikorwa byabo bigere ku bantu benshi.
Imiryango yari yitabiriye iri murikabikorwa yose uko 14 yarimo COPORWA, Transparency International Rwanda, Inter-Church, AJEPRODHO JIJUKIRWA, NAR, Safer Rwanda, n’iyindi yose yashimiwe kuba yararangirije ku gihe ibyo yari yemeye gukora.



















TANGA IGITEKEREZO