00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango RISD uzafasha kugabanya amakimbirane ashingiye ku butaka

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 20 December 2012 saa 03:23
Yasuwe :

RISD, umuryango utegamiye kuri Leta uharanira amajyambere arambye, kuva muri Werurwe 2012 waratangije umushinga wiswe “Securing Land Rights” twavuga ko ari ukubungabunga uburenganzira mu by’ubutaka, uravuga ko uzafasha mu kugabanya amakimbirane ashingiye ku butaka.
Annie Kairaba, umuyobozi wa RISD, avuga ko uruhare rw’uyu muryango ruzagararira mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta igamije kuvugurura ibigendanye n’ubutaka mu Rwanda yiswe “Land Tenure Regularization Program” (LTRP), (…)

RISD, umuryango utegamiye kuri Leta uharanira amajyambere arambye, kuva muri Werurwe 2012 waratangije umushinga wiswe “Securing Land Rights” twavuga ko ari ukubungabunga uburenganzira mu by’ubutaka, uravuga ko uzafasha mu kugabanya amakimbirane ashingiye ku butaka.

Annie Kairaba, umuyobozi wa RISD, avuga ko uruhare rw’uyu muryango ruzagararira mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta igamije kuvugurura ibigendanye n’ubutaka mu Rwanda yiswe “Land Tenure Regularization Program” (LTRP), hagamijwe kurwanya ubukene no guharanira amahoro arambye.

Intego ya RISD izagerwaho binyuze mu kongerera ubushobozi inzego z’Abunzi, mu kubika inyandiko no gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka ku bufatanye n’Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu CLADHO.

Anastase Balinda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abunganizi muri Minisitri y’Ubutabera, atangaza ko uyu mushinga nushyirwa mu bkorwa nk’uko uteguwe bizagabanya amahari ashyingiye ku butaka ku gipimo kiri hagati ya 70 na 80%.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya RISD, Rev Bishop Nathan Gasatura, atangaza ko igihugu kitarangwamo amakimbirane ashingiye ku butaka ari ikimenyetso kigaragaza intambwe mu kurwanya ubukene no guharanira amahoro arambye.

Nk’uko kandi bikomeza bitangazwa na Kairaba uyu mushinga uzamara imyaka itatu uzaba ukorera nibura mu turere 15 mu mpera z’umwaka wa 2013, bikazageza mu mwaka wa 2015 uturere twose uko ari 30 tumaze kugerwaho.

Umushinga mu kubungabunga uburenganzira mu by’ubutaka uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutungo kamere na Minisiteri y’Ubutabera ku nkunga ya Netherland, GIZ na ICCO.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages