Nyuma y’aho aterewe muri yombi ku itariki ya 24 Mata 2012, akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, umunyamakuru Habarugura Epaphrodite yagizwe umwere n’Urukikob Rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nyakanga.
Uyu munyamakuru yari yashyikirijwe Urukiko akurikiranyweho amagambo ubushinjacyaha bwavugaga ko ahembera ingengabitekerezo ya jenoside yari yavugiye kuri Radio Huguka.
Uyu munyamakuru Habarugira yari yafashwe n’inzego za Polisi kuwa Kabiri tariki 24 Mata 2012, nyuma y’aho bivuzwe ko yavuze amagambo adahesha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu makuru yo mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 22 Mata 2012.
Mu makuru ya saa kumi n’ebyiri n’igice muri ayo makuru yari yagize ati ”Abarokotse Jenoside mu mwaka w’1994 bavuga ko babanye neza n’abacitse ku icumu nyuma nyine y’umwaka w’1994 ariko abo muri Paruwasi ya Karama mu Karere ka Huye bakaba bavuga ko batishimiye uburyo abo babanye batabereka aho imirambo imwe n’imwe y’abarokotse iyo jeno.’’
Ashingiye ku buhamya bwatanzwe ndetse no gushidikanya kwabayeho ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, umucamanza yaboneyeho kugira umwere umunyamakuru Habarugira ku byaha yashinjwaga.
Umucamanza yemeje ko umunyamakuru Habarugira Epaphrodite arekurwa, nyuma yaho Umushinjacyaha atashoboye kugaragaza ibimenyetso byerekana ko Habarugira yakwirakwije ingengabitekerezo ya jenoside.
Mu myanzuro yasomwe n’umucamanza mu gihe kitarenga iminota itanu, yaravuze ati ”Nta kimenyetso gifatika kerekana ko uyu munyamakuru yagize ubushake bwo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside”. Kubw’ibyo umucamanza yemeje ko Habarugira ari umwere, ahita arekurwa.
Amaze kumva imyanzuro, Habarugira yaramwenyuye, asanga umugore we n’abavandimwe hanze y’urukiko, bamuhobera barira ku bw’ibyishimo. Twashatse kuvugana nawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ariko ntibyabasha kudukundira kuko amakuru twari dufite ari ay’uko Atari yasohotse muri Gereza Nkuru ya Gitarama yari afungiwe mo.
Kuwa 18 Nyakanga 2012ubwo uru rubanza rwaburanwaga Umushinjacyaha yasabiraga Habarugira igifungo cy’imyaka 6 n’amande y’ibihumbi 200,000, icyakora ntawamenya niba ashobora kujurira.



















TANGA IGITEKEREZO