Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rwemeje ko umunyamakuru Gasana Byiringiro ukurikiranyweho icyaha cyo kubeshya inzego z’umutekano afungurwa by’agateganyo, mu gihe iperereza rigikomeza, ariko anategekwa kutarenga imbibi za Kigali.
Irekurwa by’agateganyo rya Gasana rije risubiza icyifuzo cy’umwunganira mu mategeko, Me Nsabayezu Evariste, wasabaga ko umukiriya we yafungurwa by’agateganyo, dore ko hari n’abari bemeye kumwishingira barimo umukoresha we Dr Kayumba Christopher na nyirarume witwa Gasana Evariste nawe wemereye urukiko ko Byiringiro aburiwe irengero inzu ye yafatirwa.
Ubushinjacyaha ariko bwo bwari bwagaragaje impungenge z’uko Gasana arekuwe ashobora gutoroka, akaba ariyo mpamvu bwasabaga Urukiko kumufunga by’agateganyo.
Gasana kandi yategetswe kutarenga imbibi z’Umujyi wa Kigali, kujya yitaba urukiko buri wa Gatanu no kujya yitaba inzego z’iperereza igihe cyose akenewe.
Gasana Idrissa Byiringiro wandika mu kinyamakuru The Chronicles, akurikiranyweho ibyaha byo kubeshya inzego zitandukanye za Leta, guhimba inkuru z’ibinyoma ko yashimuswe no kwandika inyandiko ebyiri mu bugenzacyaha zivuguruzanya.
Gasana yatawe muri yombi ubwo yari amaze kwandikira inzego zitandukanye zirimo na Perezida wa Repubulika, avuga ko yashimuswe ndetse akanaterwa ubwoba, ubwo iperereza ryakorwaga, nibwo yaje gutabwa muri yombi, ndetse icyo gihe yatangarije itangazamakuru ko yari ari mu bushakashatsi bwo kumenya uko inzego zita ku banyamakuru.
Nyuma yaho ariko kuri uyu wa Mbere ibi byose yarabigaramye avuga ko yatewe ubwoba akemera ibyo yategekwaga kuvuga, kuko ngo yari yakorewe ibikorwa bibabaza umubiri.
























TANGA IGITEKEREZO