00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ULK: Ku nshuro ya 9 abanyeshuri 1797 bahawe impamyabushobozi

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 26 March 2013 saa 12:39
Yasuwe :

Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe abanyeshuri 1797 barangije mu mwaka w’amashuri 2012. Muri aba bahawe impamyabushobozi abagore ni 1028, ni ukuvuga abangana na 57.3%.
30% by’abayobozi b’uturere barangije muri ULK
Mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi kirimo kubera muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ku ncuro ya 9, hagaragajwe ko iyi Kaminuza imaze kuba ubukombe mu mashuri makuru mu Rwanda. Mu bayobozi b’uturere tw’u Rwanda bitangajwe ko abagera (…)

Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe abanyeshuri 1797 barangije mu mwaka w’amashuri 2012. Muri aba bahawe impamyabushobozi abagore ni 1028, ni ukuvuga abangana na 57.3%.

30% by’abayobozi b’uturere barangije muri ULK

Mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi kirimo kubera muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ku ncuro ya 9, hagaragajwe ko iyi Kaminuza imaze kuba ubukombe mu mashuri makuru mu Rwanda. Mu bayobozi b’uturere tw’u Rwanda bitangajwe ko abagera kuri 30% banyuze muri ULK.

Abanyeshuri bahabwa impamyabushobozi ku ncuro ya 9 ni 1797 barangije mashami arenga 11. Muri abo bahabwa impamyabushobozi uyu munsi abagore bagera kuri 57.3%. Ubushakashatsi bwako bugaragaza ko kuva mu 1996 ULK yashingwa imaze kugira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Inzego za Leta ULK ivuga ko imaze kwamamaramo, zirimo abayobozi b’uturere ku buryo bavuga ko mu turere 30 tugize igihugu, abarenga 30% bose bize muri iyi Kaminuza.

Umuyobozi wa ULK Dr Sekibibi Ezechiel, atangaza ko ULK ikomeje kwishimira ko imaze kurihirira abanyeshuri barenga ibihumbi 2 batishoboye, mu mwaka wa 2012 ikaba yaratanze umusoro urenga miliyoni 700 ndetse no minsi mike, hakaba hagiye gutangizwa icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), bizafasha Abanyarwanda kudata amafaranga mu mahanga.

Mwiza Ruth urangije muri iri shuri, yashimiye umuyobozi wa Kaminuza ya ULK uruhare yagize ngo barangize aya masomo, aha we akaba afata uyu muyobozi nk’umubyeyi ukomeye, bityo yizeza ababyeyi bari bateraniye kuri sitade ya ULK ko bazakomeza guhesha agaciro iyi Kaminuza n’u Rwanda muri rusange, bihangira umurimo nk’uko babitojwe.

Abarangije basabwa kwigirira icyizere

Prof. Dr Rwigamba Balinda, yabanje gushima Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubera uburyo yatoje Abanyarwanda umuco wo gukunda igihugu bakora, aboneraho gusaba aba barangije gushyigikira iki gikorwa cyatangijwe n’umukuru w’igihugu.

Professor Balinda yasabye aba banyeshuri bagiye gutangiza imishinga mu bundi buzima, kugira icyizere ku byo bagiye gukora. Yagize ati “Mugomba kugira indangagaciro, Ubunyangamugayo, kwicisha bugufi, umurava, koroherana, kwihanganirana mu kazi no kugira icyerekezo cyiza, kuko iyo udafite icyerekezo ntacyo wageraho, ni yo mpamvu kudapfusha umwanya wanyu ubusa mukwiye kubigira umuhigo mukurikiza ibyatangijwe na bakuru banyu.”

Abashoramari bafatire urugero kuri ULK

Erasme Rwanamiza Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’uburezi, yashimiye abayobozi ba ULK mu bikorwa by’iterambere bagira mu Rwanda, avuga ko abashoramari bakwiye gufata urugero kuri iri shuri, ariko abasaba ko bajya batangiza amashuri atanga amasomo ajyanye n’ibiri ku isoko ry’umurimo n’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ni byiza ko hari ibigo bya Kaminuza byongereye ireme ry’uburezi bitanga ibizamini ku barimu babyo, ariko na bwo hagomba kujya harebwa amanota y’abanyeshuri binjira muri za Kaminuza zimwe, kuko usanga bazijyamo hari amasomo batatsinze, iki kibazo cyigomba gukemuka.”

Abanyeshuri bane bitwaye neza mu masomo, bahembwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza, barimo Nemeye Yohani Damasene wo mu ishami ry’Imbonezamubano, Muhayeyezu Joseph Desire wo mu ishami ry’ubukungu, Ndabamenye Samuel wo mu ishami ry’amategeko na Bumwe Marie Claire mu bijyanye no kubara hakoreshejwe imashini.

Kaminuza ya ULK yatangiye mu mwaka wa 1996, kugeza ubu ikaba ifite abanyeshuri 8666 bigira i Kigali, barimo abagabo 3254 n’abagore 5412, na ho ishami rya ULK Gisenyi, bafite abanyeshuri 3154, abagabo bakaba bangana 1597 n’abagore 1557 na ho abarezi bo bakaba bangana na 327.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages