Ngoma: Uru ni urugo rw’umugabo witwa Ngarambe Zenock utuye mu Mudugudu w’Amahoro, Akagari ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba. Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya akorerwa ibikorwa by’iterabwoba n’itotezwa uko icyunamo gitangiye, ibiheruka bikaba byarabaye ku ijoro ryio ku wa 6 rishyira uwa 7 Mata 2012.
Uyu mugabo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abana be bakuru bakicwa, ubwo yaganiraga na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya ya 9 Mata 2012, yadutangarije ko ibirimo kumubaho ari agahomamunwa, ko ndetse bimaze kuba akamenyero.
Ngarambe yagize ati:” Mu mwaka wa 2010 banditse taragite (Tract), muri iyo taragite hari aho bagiraga bati ’Urabeshya urwo ruda rwawe tuzarusatura, ntugire ngo ntituri kumwe’”.
Mu mwaka wa 2011 nabwo abakora ibyo ntibarekeye aho kuko mu ijoro ryo kuwa 06 Mata 2011 nabwo bazanye indobo yuzuye amazirantoki batera ku muryango w’inzu ze ndetse banayanyanyagiza hirya no hino mu ntanzi z’urugo rwe. Muri icyo gihe kandi byanamuviriyemo ihungabana dore ko nk’uko yabitangarije IGIHE, byari binakubitiyeho ko Akarere ka Ngoma kari kamaze kumusenyera amazu yari afite mu Mujyi wa Kibungo ku bitaro bya Kibungo ndetse no hafi y’isoko rya Kibungo.
Ukoze mu nkono ntashye arashyekerwa...
Abakora ibi bikorwa by’iterabwoba n’itoteza ntabwo babiretse ngo binumire ahubwo bategereje ko igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi gitangira, maze barara rubunda bategereje ko abari ku irondo batirimuka maze mu masaha ya saa kumi za mu gitondo ni ukuvuga amasaha ashyira urukerera rwo ku itariki ya 07 Mata 2012 barongera bikorera indobo yuzuye amazirantoki n’agacuma kari karimo imiheha itatu karimo n’amazirantoki avanze n’inkari babiruhukiriza mu rugo kwa Zenock, banyanyagiza ku miryango y’inzu, n’ agacuma bagasiga aho.
Ngarambe Zenock ubwo yaganiraga na IGIHE, yagize ati:”Mbona bikorwa n’abantu bamwe kandi batuye hafi aha; ikindi kandi mbona ni uko bitakorwa n’umuntu umwe kuko atabitwara wenyine ngo abishobore".
Akomeza agira ati:” Jye mbona ari amashitani ya bene wabo bashaka kunyimura ngo basigare mu byanjye, kuko nakomeje gutotezwa. Ubushize nagiye mu bitaro bambwira ko mfite ibibazo byinshi ngomba kubigabanya, ariko se nzabigabanya nte?”.
Ngarambe Zenock asoza ikiganiro yagiranye na IGIHE, yasabye inzego z’ubuyobozi kumufasha kubona amahoro.
Andi makuru twabashije kumenya ni uko hari umukobwa w’umuturanyi wa Ngarambe nawe warokotse Jenoside witwa Umwari Médiatrice nawe ukunda kwibasirwa mu bihe nk’ibi, ndetse we yanahakuye n’ibikomere kuko yigeze guterwa kuri ubu akaba atabasha kuvuga, akaba ari nayo mpamvu tutabashije kuvugana nawe ku murongo wa telefone.
Ubuyobozi se bubivugaho iki?
Tuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyasemakamba Kamanzi Lucien yagize ati:”Guhera mu 2010, wagirango ni Shitani yabateye rwose! Twari twapanze kuharara ariko bacunga irondo ryimutse gatoya baragenda bakora ibyo; icyo twavuga ni uko dukomeza gukaza umutekano kandi igihe ukora ibi azafatwa akabihanirwa by’intangarugero”.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Ngoma, Mupenzi George, we yatangarije IGIHE ko ubu hafashwe ingamba zo kongera umutekano muri iki gihe cyo kwibuka, ariko ngo kuri Zenock abaturanyi be bagomba kubigiramo uruhare n’ubuyobozi bukabunganira.
Mupenzi yagize ati:” Kuba badafatwa mbona atari intege nkeya z’ubuyobozi; turakora ibishoboka byose kugirango bakurikiranwe kandi bazabashe gutabwa muri yombi. Ubutumwa twaha abantu ni ukumva ko ibikorwa nk’ibi nta cyiza byazanira abantu ahubwo bakwiye gufatanyiriza hamwe kubaka”.
Polisi yo se imaze kugera kuki ikurikirana aba bantu?
Tuvugana n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt Theos Badege yadutangarije ko Polisi irimo gukora iperereza kugirango imenye uwaba yihishe inyuma y’ibyo bikorwa, ndetse ibashe kubihuza n’amategeko, ariko kugeza ubu nta muntu ukekwa wari watabwa muri yombi.


















TANGA IGITEKEREZO