Ingabo z’u Rwanda zatangiye kohereza ibikoresho by’ingabo zirwanira mu kirere, mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo. Ibi bikaba bibaye ku nshuro ya mbere mu mateka y’ingabo z’u Rwanda aho zohereza abasirikare barwanira mu kirere mu kubunga bunga amahoro mu mahanga.
Iki gikorwa cyo kohereza ibikoresho bigizwe n’indege za kajugugujugu, cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2012, aho u Rwanda rugihuriyeho n’Umuryango w’Abibumbye, kirakurikirwa no kohereza ingabo zirwanira mu kirere zigera kuri 85 muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Nzabamwita Joseph yavuze ko iki gikorwa kigaragaza aho ingabo z’u Rwanda zigeze mu bikorwa byiza by’ubutabazi.
Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zikomekomeje kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa mu byo zikora byose, ibi bishimangira ko ibyo ingabo z’u Rwanda zikora zibizi neza zitandukanye cyane n’abajya ku maradiyo bakavuga ibyo bishakiye birimo gusebany. Iri n’ishema ku ngabo z’igihugu ndetse no ku Banyarwanda bose muri rusange”.
Maj. Gen Mushyo Kamanzi Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo yasabye abagiye mu butumwa bw’amahoro gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, ndetse no kwita ku kazi.
U Rwanda rwari rusanzwe rufite ingabo zibungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo zigera kuri magana inani (800).
Foto: Olivier Rubibi
























TANGA IGITEKEREZO