Leta y’u Rwanda irashinja Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha (TPIR), gukina Politiki aho guca imanza nk’uko biri mu nshingano zarwo. Ibi byatumye u Rwanda rufata icyemezo cyo kwirukana indorerezi z’uru rukiko zari zije gukurikirana irangizwa ry’imanza rwari rukurikiranye zoherejwe kurangirizwa mu Rwanda.
Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru bya Arusha (l’Agence Hirondelle), avuga ko u Rwanda rushinja TPIR gukina Politiki aho guca imanza mu buryo bubiri. Uru rukiko rushinjwa guca imanza uko bidakwiye, ndetse no gukurikirana ibibera mu nkiko z’u Rwanda kurusha ibindi bihugu byagiye kurangirizwamo imanza n’abashinjwa gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyishyira mu bikorwa.
Ingero zitangwa ni uko uru rukiko rwohereje indorerezi mu Rwanda gukurikirana uko imanza z’abaturutse muri uru rukiko zirangizwa, mu gihe mu mwaka wa 2007 uru rukiko rweguriye imanza ebyiri u Bufaransa ari zo urwa Wenceslas Munyeshyaka n’urwa Laurent Bucyibaruta nyamara rukaba rutaroherezayo indorerezi.
Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga, avuga ko izi ndorerezi zakoherezwa ku mpande z’u Rwanda n’u Bufaransa. Ati “ Ni iyihe mpamvu imikorere y’inkiko zacu yagenzurwa ariko inkiko z’u Bufaransa ntizigenzurwe?”
Mu nshingano za TPIR harimo gukurikirana uburyo imanza zavuye muri uru rukiko zirangizwa, ndetse no kuba rwakongera gukurikirana urubanza rwananiranye kurangizwa mu gihugu rwoherejwemo.



















TANGA IGITEKEREZO