00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagaragaje amakosa 10 Loni irubeshyera muri raporo irushinja gufasha M23

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 1 August 2012 saa 07:36
Yasuwe :

Kuri uyu Kabiri tariki ya 31 Nyakanga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku kibazo cy’umutekano muke ugaragara mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC). Yavuze ko u Rwanda nta ruhare rubifitemo, anagaragaza amakosa 10 agaragara muri raporo impuguke za Loni zatanzemo ibirego ivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.
Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko raporo ya Loni irimo amakosa. U Rwanda kuri ubu rukaba ruri (…)

Kuri uyu Kabiri tariki ya 31 Nyakanga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku kibazo cy’umutekano muke ugaragara mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC). Yavuze ko u Rwanda nta ruhare rubifitemo, anagaragaza amakosa 10 agaragara muri raporo impuguke za Loni zatanzemo ibirego ivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.

Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko raporo ya Loni irimo amakosa. U Rwanda kuri ubu rukaba ruri gusobanura ayo makosa muri raporo izatangwa kuri uyu wa Gatatu. Ibisobanuro by’aya makosa Leta y’u Rwanda yabitanze muri Loni no mu kanama ka Komisiyo y’ibibazo bijyanye n’igihugu cya Kongo.

Yakomeje avuga ko ari nta mpamvu y’ibimenyetso n’ibirego bidafite ishingiro. Yavuze ko abatanga ibi birego bafite imitekerereze mibi igaragaza ivangura kandi ngo icyo bifuza ni ugushaka ibimenyetso byanze bikunze ngo babigere ho.

Ibi bihangayikishije u Rwanda kuko amakosa yakozwe n’abantu b’impuguke bashobora kutazemera ko bakoze raporo bagendeye ku bimenyetso bitarimo ukuri cyangwa bidafite ishingiro. Mushikiwabo yagize ati ”Ntabwo twizera ko abantu biyizi nk’impuguke (...) bazahindukira bakavuga ngo twasanze twaribeshye, ariko icyangombwa ni uko u Rwanda rwabonye umwanya wo gutanga ibisobanuro byagombaga kuba byaratanzwe mbere y’uko iyo raporo isohoka.”

Yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke ugaragara mu Burasirazuba bwa RDC kirimo inyungu z’ibihugu byinshi n’Umuryango Mpuzanahanga ukaba ubyongera, aho kugirango ubikemure. Yagize ati ”Umuryango Mpuzamahanga ubifitemo amacenga menshi cyane nta bushake bwo kurangiza kiriya kibazo buhari."

Iki kibazo ngo gishingiye ahanini no ku mateka yaranze ibihugu arimo imipaka, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, impunzi z’Abanyekongo, abakoze Jenoside bari muri Congo, bityo ayo mateka yose ataraturutse ku Rwanda ngo bayahindura bitwaje inyungu zabo maze babeshyera u Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibi birego by’imigereka kuri iyi raporo nta kuri kubirimo kuko ari ibinyoma babeshyera u Rwanda, bityo u Rwanda rukaba rwagaragaje ingingo icumi zigaragaza ukwibeshya kwabaye mu ikorwa ry’iyo raporo.

Ikirego cy’uko mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe gikorerwamo imyitozo y’abazafasha M23

Muri iyo raporo yakozwe n’impuguke za Loni, hari aho zigaragaza ko mu kigo cya gisirikare cya Kanombe hakorerwamo imyitozo y’abazafasha M23.

U Rwanda rwabisobanuye muri aya magambo ”Ikigo cya gisirikari ntigikorerwamo inyigisho za gisirikare”. Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko atari byo, ko ikigo cya gisirikare kidakorerwamo imyitozo ya Gisirikare, asobanura ko iki kigo kirimo amacumbi y’abasirikari n’ibiro by’inzego z’ubuyobozi za Gisirikare.

Yagize ati ”Ntamuntu wakora imyitozo mwibanga ahantu hatuwe, iyo izi mpuguke ziza gusura iki kigo ntabwo zari kwandika amakuru adafite gihamya.”

Ikirego cy’uko RDF yahaye intwaro n’amasasu umutwe wa M23

Ikindi kirego kivuga ko Igisirikare cy’u Rwanda (RDF ) ngo cyahaye intwaro n’amasasu umutwe wa M23. Minisitiri Mushikiwabo yagize ati ”RDF ntiyigeze itanga ibikoresho bya gisirikare", yemeza ko ibi ari ibinyoma, kuko intwaro bavuga za 75mm kuva mu mwaka wa 2008 zidakoreshwa n’igisirikare cy’u Rwanda, kandi ko izo ntwaro zasenywe umwe mubahagarariye Loni ahari, bityo akaba asanga batakagombye kubeshyera u Rwanda kuko rutagikoresha bene izo ntwaro.

Ikirego cy’uko Brig. Gen. Ruvusha yafashije M23

Ikindi kirego cyo gishyira mu majwi Brig Gen. Ruvusha, ashinjwa kuba yarafashije M23. Mushikiwabo yatangaje ko iki kirego ngo cyatanzwe nk’ikimebyetso cy’ingenzi n’impuguke za Loni, ariko mu bisobanuro u Rwanda rugaragaza, rwerekana uburyo nacyo ari ikinyoma kuko Brig. Gen. Ruvusha ngo yari mu biruhuko kandi hanze ya Rubavu kuva kuwa 3 kugera kuwa 14 Gicurasi.

Mu Nyandiko Minisiteri Y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagaragajemo amakosa 10 agaragara muri raporo ’impuguke za Loni, hatanzwe ibimenyetso bigaragaza ko Brig. Gen. Ruvusha yari mu kiruhuko ndetse hanatangwa ibimenyetso ndasubirwaho byaho yari muri iyo minsi.

Ubwato buvugwa muri Raporo ya Loni bwambukije abarwanyi ba M23...

Raporo ya Loni igaragaza ko hari ubwato bwakoreshejwe mu kwambutsa abarwanyi ba M23 n’ ibintu byabo. Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko ubwo bwato bavuga ko u Rwanda rwakoresheje butabishobora ukurikije uburyo buteye.

Ku birebana n’abasirikare ba RDF bakuru ndetse n’abacuruzi b’Abanyekongo bavugwa muri iyi raporo

Andi makosa byagaragajwe ko yasohotse muri raporo ya Loni ni agendanye n’ibivugwamo ko Abacuruzi b’Abanyekongo baje mu Rwanda mu rwego rwo gukusanya inkunga ya M23, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda isobanura ko ntabigeze bagera hano mu gihugu.

Ibibazo birebana na Gen. Nziza Jack, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, impuguke za Loni zemeza ko ngo yaba yaroherejwe gukorera mu Ruhengeri na Gisenyi mu rwego rwo kugirango agenzure ibirebana n’ubufasha ngo anakore ibyo kwinjiza abarwanyi bajya gufasha M23; Gen. Jack Nziza avuga ko ibyo ari "ibihimbano bitagira epfo na ruguru."

Ku birebana na Raporo ya Loni ishinja abasirikare bakuru b’Igihugu gufasha M23 nk’uko bigaragazwa ku mugereka D na E, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bigamije kuyobya uburari, ndetse ko byose ari ibinyoma bagereka ku Rwanda.

Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko ibi birego byose bidafite ishingiro, yemeza ko ikibazo cya Congo Kinshasa kirebwa n’ibihugu byinshi. Yagize ati ”Ibibazo bya Congo birimo ibihugu byinshi, ibi twita ko byateye imbere cyane.”

Abanyamakuru bamubajije ku kibazo cy’uko guhagarikirwa imfashanyo k’u Rwanda n’ibihugu bimwe na bimwe bitazagira ingaruka ku bukungu bwarwo, Mushikiwabo yavuze ko bidakwiye gutera impungenge Abanyarwanda kuko n’ubundi imfashanyo bahaga u Rwanda itageraga ku kigereranyo cya 50% y’ingengo y’imari. Bityo ko abanyarwanda batazabura kubaho kubera guhagarika iyo mfashanyo. Ati ”U Rwanda n’Abanyarwanda bagomba kubaho, …,ayo mafaranga n’ubundi aramutse atabonetse bagomba kubaho”.

Yasobanuye ko ibihugu bimwe byabwiye u Rwanda mbere ko bizaba bihagaritse imfashanyo mu gihe runaka, ibyo u Rwanda rwabimenyeshejwe mbere y’uko ibibazo by’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa biba .

Avuga ko kuba ibihugu bimwe byarahagaritse inkunga ku Rwanda bidasobanura ko umubano wabyo n’u Rwanda wahagaze.

Mushikiwabo yatunze agatoki itangazamakuru mu gutangaza amakuru y’ibihuha nta genzura rikozwe. Yavuze ko hari ibihugu biba byifitiye imigambi bikuka igitutu ibindi hari icyo bishaka kugera ho. Yavuze ko raporo nyinshi za Loni ikora ku Rwanda zihita zijya mu bitangazamakuru bityo bigakwirakwiza ibihuha bityo n’abantu bakaba bafata amakuru uko atari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages