00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye guhabwa igihembo na COMESA kubera kubyaza umwanda ingufu mu magereza

Yanditswe na

Ange Victoire Dusabemungu

Kuya 21 September 2012 saa 06:35
Yasuwe :

Umushinga wo kubyaza ingufu imyanda ituruka mu magereza y’u Rwanda ugiye guhabwa igihembo n’umuryango wa COMESA biturutse kuruzinduko abayobozi ba COMESA mu Karere k’u Burengerazuba bw’Afurika bagiriye muri Gereza y’i Ntsinda i Rwamagana, nyuma bakabona ko uyu mushinga waba ufite akamaro kanini kuri banyirawo byongeye kandi ukaba urengera ibidukikije.
Biteganyijwe ko uyu mwihariko w’u Rwanda ugomba gukwirakwizwa hirya no hino muri Afurika y’u Burengerazuba nyuma uzashyirwa ku Isi hose, (…)

Umushinga wo kubyaza ingufu imyanda ituruka mu magereza y’u Rwanda ugiye guhabwa igihembo n’umuryango wa COMESA biturutse kuruzinduko abayobozi ba COMESA mu Karere k’u Burengerazuba bw’Afurika bagiriye muri Gereza y’i Ntsinda i Rwamagana, nyuma bakabona ko uyu mushinga waba ufite akamaro kanini kuri banyirawo byongeye kandi ukaba urengera ibidukikije.

Biteganyijwe ko uyu mwihariko w’u Rwanda ugomba gukwirakwizwa hirya no hino muri Afurika y’u Burengerazuba nyuma uzashyirwa ku Isi hose, kugirango abandi bawigireho kandi banawushyire mu bikorwa. Ibi ngo bigomba gukorwa bitarenze umwaka wa 2013.

Abayobozi b’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe imirimo y’Amajyereza muri Gereza ya Ntsinda, batangaza ko nyuma y’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga inkwi zakoreshwaga mu bikorwa byo gutekera abagororwa ngo ubu zavuye ku masiteri 50 ku munsi zigera ku masiteri 15.

Imibare igaragaza ukuntu u Rwanda rurwana kumashyamba binyuze muri uwo mushinga, ngo ni bimwe mu byo abashakashatsi barebaho kugirango barebe igihugu gifite umushinga mwiza.

Ubundi muri gereza 14 zibarizwa mu Rwanda, 10 zonyine nizo zikoresha imyanda iturutse muri gereza mu rwego rwo kuyibyaza ingufu zisimbura ibicanwa.

Izindi 4 nazo zisigaye biteganyijwe ko zigomba kwimurwa, hanyuma zikabona gushyirwamo uburyo bwo gukoresha ingufu ziturutse ku myanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages