Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho na Depite Mukanoheri Saidat mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mata 2012.
Depite Mukanoheri yasabye abaturage b’ Akarere ka Nyarugenge n’ Abanyarwanda muri rusange gukomeza gutekereza ku mateka igihugu cyacu cyanyuzemo kugira ngo dushobore gukomeza kubaka ejo hazaza heza. Ati " Amateka mabi agomba kutubera isomo tukamenya ububi bw’ ubuyobozi bubi kugira ngo dushobore kurwanya icyatuma igihugu cyacu gisubira mu bihe bibi cyanyuzemo".
Yabakanguriye kandi gukomeza kwita ku bacitse ku icumu no kubaba hafi ntibabaharire ibihe byo kwibuka.
Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge, Madamu Mukasonga Solange yibanze ku nsanganyamatsiko zagiye ziranga ibihe byo kwibuka mu Rwanda, anagaragaza uko zagiye zifasha abaturarwanda mu kwiyubaka; yerekanye amateka aho yavuye amahanga atemera Jenoside yabaye mu Rwanda n’ aho tugeze ubu n’ubwo hakigaragara abagenda bayipfobya; gusa ngo Abanyarwanda nibo bakwiye guhaguruka cyane bagashingira ku mateka baciyemo kugira ngo bashobore kwiteza imbere bubaka igihugu cyiza.
Umwe mu bacitse ku icumu mu Karere ka Nyarugenge, Rugero Paulin mu buhamya bwe yibanze mu kwerekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe mu gihe kinini Abatutsi bakaba barishwe mu Rwanda mu bihe bitandukanye; yibanze cyane kuva ku itariki ya 01 Ukwakira 1990 ubwo abenshi bagiye bafatwa bagafungwa bakicwa urubozo bitwa ko ari ibyitso by’ Inyenzi.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Rutayisire Masengo Gilbert yagaragaje ko IBUKA izakomeza gukora ubuvugizi ku bacitse ku icumu kugira ngo abatishoboye bakomeze gufashwa.
Rutayisire yatangaje ko ubu ku bufatanye bw’ Akarere na FARG harimo kubakwa amazu ijana y’abacitse ku icumu batishoboye mu Murenge wa Nyamirambo kandi hakaba hari andi 32 yamaze kuzura. Yasabye ko abacitse ku icumu bakomeza gufashwa no kwitabwaho mu rwego rwo kubarinda ihahamuka kuko muri iki gihe uretse ihahamuka risanzwe abantu bamenyereye aho abantu basubira mu bihe byo mu 1994 bagataka bagasakuza, hari n’ irindi hahamuka aho umuntu aceceka ntagire icyo avuga; yasabye abaturage batandukanye mu Karere ka Nyarugenge kuba hafi y’ abacitse ku icumu bakabarinda kwigunga.
Iyi mihango yo kwibuka ku rwego rw’ Akarere ikaba yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikaba itangiriye iyindi igiye kujya ibera mu mirenge itandukanye y’ Akarere ka Nyarugenge. Kuri uyu wa Kabiri, ibikorwa byo kwibuka bikaba bibera mu murenge wa Nyarugenge muri Stade ya Camp Kigali guhera saa kumi n’ imwe z’umugoroba.


















TANGA IGITEKEREZO