Inzu iherereye mu Mujyi wa Kigali imbere ya BCR yibasiwe n’inkongi y’umuriro, guhera ku isaha ya saa 18:40 ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 3 Kanama kuburyo imodoka kabuhariwe mu kuzimya imiriro zitabashije kuzimya uwo muriro kugeza ku isaha ya saa tatu ubwo twandikaga iyi nkuru abashinzwe kuzimya bari bakiri mu gikorwa cyo kuzimya.
Iyo nzu yahiye igabanijemo ibice bitatu , hamwe hakorera farumasi yitwa Farmavie, ahandi hari akabari kitwa Down town Restaurant, ahandi hari Resirora yitwa La Classe.( Down Town na La Classe ni hamwe mu hari hakunzwe kubyinira abantu benshi muri Kigali).
Ubwo Abanyamakuru ba IGIHE bahageraga hafi ya saa moya basanze umuriro ari mwinshi, umwotsi mwinshi mu kirere, abantu bagerageza kwinjira mu gice cy’inzu kitarashya kugirango bagire ibyo barokora, ariko abashinzwe umutekano bababuza kuhegera kugirango batagerwaho n’umuriro.
Ntibiturwa Jean Baptist wari uhari umuriro utangira kwaka yavuze ko byatewe n’uburangare kuko umuriro watangiriye inyuma ahegereye igikoni kandi wari woroheje.
Yongeraho ati ”Bakomeje kuzimya bifashishije utwuma duto tuzimya umuriro (fire extinguishers), imodoka zigenewe kuzimya (Kizimyamoto) zaje zikererewe”. Yongeraho ati ”Imodoka nazo zasanze umuriro wabaye mwinshi cyane none dore umuriro wanze kuzima”.
Uwamariya Angelique ukora muri Down restaurant yabwiye IGIHE ko we n’abandi bakozi bari mu nzu, bumva intsinga z’amashanyarazi ziraturitse, umuriro utangira kwaka, bahita basohoka.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka ariko ikiri kuvugwa na benshi ni uko ikibazo cy’amashanyarazi.
Nta muntu n’umwe wahitanywe cyangwa wakomerekejwe n’iyo mpanuka.
Muri ayo mazu hahiriyemo ibikoresho byinshi, ariko bimwe mu byo babashije gusohora ni intebe , ameza na bimwe mu bikoresho bikoreshwa mu gufata amafunguro.
























TANGA IGITEKEREZO