Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha kuri uyu wa mbere rwatangaje ko rwoherereje u Rwanda idosiye ya Aloys Ndimbati ukurikiranweho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, iyi ikaba ibaye dosiye ya karindwi urwo rukiko rwohereje mu gihugu.
Aloys Ndimbati wahoze ari burugumesitiri wa komini Gisovu mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, nubwo dosiye ye yohererejwe u Rwanda, kugeza n’ubu ntaratabwa muri yombi.
Mu byaha ashinjwa, harimo kuba yaragize uruhare muri jenoside, mu byaha byibasiye inyokomuntu ndetse no gukangurira abaturage kugira uruhare muri jenoside.
Agira icyo avuga ku iyoherezwa mu Rwanda ry’iyi dosiye ya karindwi irebana n’abashinjwa kugira uruhare muri jenoside, Umuyobozi ukuriye itsinda rishinzwe gukurikirana abashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda baba bakidegembya, Jean Bosco Siboyintore, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye iki cyemezo cyo kohereza dosiye mu Rwanda gifashwe bwa karindwi n’uru rukiko.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (TPIR) riragira riti: “Iyi ni idosiye ya karindwi TPIR yohererejwe ubutabera bw’u Rwanda, nyuma y’iya Jean Uwinkindi na Bernard Munyagishari, zoherejwe muri Kamena uyu mwaka, iz’abagishakishwa barimo Fulgence Kayishema, Charles Sikuwabo, Ntaganzwa Ladislas na Ryandiko, idosiye z’aba zoherejwe mu Rwanda muri Gashyantare, Gicurasi na Kamena uyu mwaka.”
Perezida w’urugereko rwafashe icyemezo cyo kohereza iyi dosiye, Vagn Joensen, n’abacamanza Florence Rita na Gberdao Kam babanje gusuzuma ibyo bari basabwe birebana no kohereza dosiye ya Ndibati mu Rwanda, nyuma batanga uburenganzira ko yohererezwa abategetsi b’u Rwanda, nabo bakayishyikiriza Urukiko rw’Ikirenga.
Umushinjacyaha wa TPIR yahawe amabwiriza yo gushyikiriza mu maguru mashya umushinjacyaha wa Repubulika y’u Rwanda ibirego byose n’ibimenyetso bishinjwa Ndibati.
























TANGA IGITEKEREZO