00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo ivuga ko nta ruhare igira mu miterere y’imyenda y’abamotari

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 February 2013 saa 10:38
Yasuwe :

Nubwo abatwara abagenzi kuri moto (abamotari) mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko icyatumye batitabira icyemezo cy’ubuyobozi cyo guhurira ku mwambaro rusange w’akazi ari imiterere y’umwambaro wabo ubatera ubushyuhe, ubuyobozi bwa sosiyete y’itumanaho Tigo ibakoreshereza iyi myambaro buratangaza ko nta ruhare ifite muri iki kibazo kuko icyo igamije ari ugukomeza gushyigikira ibikorwa by’isuku mu batwara moto no mu batuye Umujyi wa Kigali muri rusange.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Tigo (…)

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Tigo yashyize ahagaragara, bavuga ko igikorwa iherutse gukora cyo gutanga umwambaro ku bamotari cyaturutse kuri gahunda yo gushyigikira Umujyi wa Kigali mu bikorwa by’isuku kandi ngo ubwo bufatanye buzakomeza.

Ubuyobozi bwa Tigo buvuga ko imyambaro abamotari bavuga ko ibabangamira yari yayitekereje nk’umwambaro utekanye, usukuye kandi utuma umumotari agaragara vuba ku muntu umukeneye.

Mu kiganiro na IGIHE, Kayitana Pierre ushinzwe imibanire ya Tigo n’abandi yavuze ko iki kibazo kitigeze kigezwa kuri iyi sosiyete, kuko nta nyungu yari kuba ifite mu gukora ibibangamira ababikoresha. Yongeyeho ko ikibazo cyagejejwe ku Buyobozi bw’Umujyi wa Kigali ukaba ari wo uzakigeza kuri Tigo, hakigwa uko cyakemuka.

Kugira ngo uyu mwambaro uzahinduke birasaba ko uzamara igihe wagenewe. Wakozwe muri Nzeri 2012, kandi ugomba kumara amezi atandatu kuko Tigo n’Umujyi wa Kigali na Polisi bumvikanye ko uzajya umara amezi atandatu.

Kayitana yatubwiye ko uyu mwambaro watanzwe ku mugaragaro ku ya karindwi Nzeri 2012, ni ukuvuga ko ubu hashize amezi atanu muri atandatu yemejwe ko ari bwo uzajya uhindurwa.

Ku wa kabiri tariki ya kane Gashyantare 2013 humvikanye itangazo risaba abamotari kwambara umwambaro umwe w’akazi guhera bucyeye bwaho, icyakora aho IGIHE yageze yasanze bitubahirijwe.

Bamwe mu bamotari bavuze ko byatewe n’uko umwambaro basabwa kwambara ubatera ubushyuhe, gusa Tigo iwukora ikaba ivuga ko amashyirahamwe y’abamotari akwiye guhura n’abanyamuryango bayo ndetse n’ubuyobozi bakaganira ku mwambaro batekereza waba mwiza ikawukora.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages