Tarinyota ni kamwe mu mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Biryogo, Umurenge wa Biryogo, mu karere ka Nyarugenge. Ako gace gatuwe cyane n’abayoboke b’idini ya Islam. Hakunze gukorerwa umwuga wo gusudira no gukanika ibinyabiziga. Aho nta cyuma y’imodoka utahasanga.
Nk’uko umwe mu baturage bahatuye kandi bahakorera yabitangarije IGIHE, muri Tarinyota umwuga ukunzwe kuhakorerwa ni ugusudira n’ubukanishi. Ibyo bigatuma haboneka ibintu bitandukanye by’ibyibano, kuko abahakorera bakunda kugura ibibahendukiye batitaye k’ubibazaniye.
Ntwari Hafizu utuye mu Biryogo yatangarije IGIHE ko we yakuze abona Se ari umukanishi kandi abatunze, akanababwira ko Sekuru na we ariko kazi yakoraga kuva kera. Yakomeje avuga ko muri Tarinyota umwuga w’ubukanishi ari wo utunze benshi bahatuye. Ntwari avuga ko ari na yo mpamvu hari amaduka menshi agurisha ibyuma by’imodoka, na we kandi amaze imyaka itanu ahakorera uwo mwuga.
Abajijwe impamvu muri Tarinyota hakunze gufatirwa ibikoresho by’imodoka byibwe, ati « Ababyiba babizanira abakanishi kuko bo bahita bababaha amafaranga yihuse ». Akomeza asobanura ko impamvu abakanishi bahita bagura ibyo bikoresho ari uko biba bihendutse ugereranije no ku isoko. Yanavuze ko nyuma y’iyo myuga abahatuye cyane cyane urubyiruko, nyuma y’akazi bahita berekeza mu nyubako berekaniramo za Sinema.
Abakanishi bo muri Tarinyota bakunze kandi kugira abagore benshi. Ntwari atangaza ko atazi impamvu, ariko ko buri muntu agira uko ateye. Impamvu ye bwite ku kuba afite abagore babiri ari uko uwa mbere yamuteshaga umutwe bigatuma ashaka undi, yahamugeza uwo yari asanganwe na we agahita asubira kuri gahunda. Ibyo kandi bidasobanura ko umuturage uba aha wese ariko ameze.
Na ho umwe mu rubyiruko ruhatuye utarashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko abakorera muri Tarinyota bamaze kuhamenyera kandi badashobora kuhava, kuko amafaranga bahakura ahagije cyane ku rubyiruko.Yasoje agira inama abasore bagenzi be birirwa ku mihanda bakoze mu mifuka, na bo bagana Tarinyota bakiga imyuga kuko hari benshi babayeho neza kubera amasomo bahakuye.



















TANGA IGITEKEREZO