Polisi yo mu gihigu cya Tanzania yataye muri yombi Abanyakenya 2 n’Umunyatanzaniya umwe, ibafatanye amahembe agera kuri 214 n’andi magufwa y’inzovu byose bifite agaciro ka miliyali 2.1 z’amashilingi ya Tanzania.
Uleiman Kova, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Dar Es Salaam ho muri Tanzania, atangaza ko amagupfa n’amahembe byafashwe bipima ibiro bisaga 450.
Yagize ati “ Urebye ingano y’aya mahembe bihita bigaragara ko hishwe inzovu zigera kuri 91).
Nk’uko ikinyamakuru Allafrica cyabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2012, aya mahembe ajyanwa gucururizwa mu gihugu cya Kenya ndetse n’ahandi.
Abafatanwe aya mahembe ni Suleiman Kova, n’umugore we, na Leonida Kabi ndetse na Charles Wainaina w’imyaka 41, batuye mu gace ka Tarakea, mu Karere ka Rombo hafi y’umusozi wa Kilimandjaro.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko mu minsi 10 ishize toni 3.81 zafatiwe kuri gasutamo yo muri Hong Kong mu Bushinwa zinjizwa yo zipakiwe mu bwato bwari buvuye muri Tanzania. Umugabane wa Afurika ufite inzovu zibarirwa ku 472,000.



















TANGA IGITEKEREZO