00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena mu mwiherero wo kureba ibyagezweho n’ibiteganywa imbere

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 16 February 2013 saa 08:30
Yasuwe :

Kimwe mu byaganiriweho mu mwiherero wa sena y’u Rwanda wo kurebera hamwe ibyagezweho no kuri bimwe mu bizakorwa mu gihe kiri imbere, ni uko mu gihe hari itegeko rishya rije bitakoroha ko Abanyarwanda bose barigishwaho inama ahubwo ibyiciro bya ngombwa ari byo bigishwa inama.
Uyu mwiherero wahurije hamwe abasenateri n’abakozi ba sena, ukaba ubahuza buri nyuma y’imyaka ibiri.
Habimana Augustin ushinzwe itangazamakuru no kwegera abaturage mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u (…)

Kimwe mu byaganiriweho mu mwiherero wa sena y’u Rwanda wo kurebera hamwe ibyagezweho no kuri bimwe mu bizakorwa mu gihe kiri imbere, ni uko mu gihe hari itegeko rishya rije bitakoroha ko Abanyarwanda bose barigishwaho inama ahubwo ibyiciro bya ngombwa ari byo bigishwa inama.

Uyu mwiherero wahurije hamwe abasenateri n’abakozi ba sena, ukaba ubahuza buri nyuma y’imyaka ibiri.

Habimana Augustin ushinzwe itangazamakuru no kwegera abaturage mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko ku bijyanye n’amategeko ajyaho yabanje kuvugwaho byinshi n’abaturage hari inzego zigishwa inama nk’izihagarariye abaturage; kandi ngo niyo amategeko ari mu Nteko Ishinga Amategeko biramenyekanishwa kugira ngo abantu bose bayatangeho ibitekerezo.

Yagize ati “Iyo imishinga y’amategeko itegurwa urwego ruyitegura rubanza kugisha inama ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda. Hariho abavuga ko iyo umushinga w’itegeko wasinyiwe ko uje mu nteko bakwiriye kubaza abanyarwanda bose. Ibyo ni ibintu bihenda kandi hari amategeko menshi arimo ashaje agomba kuvugururwa, noneho itegeko rigatorwa mu nyungu z’igihugu n’Abanyarwanda kuko abayobozi ntibakora ibibangamiye inyungu rusange z’Abanyarwanda.”

Mu bindi uyu mwiherero uzigaho nk’inshingano za sena ni ukugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kureba ko amahame remezo igihugu kigenderaho ari mu ngingo ya cyenda n’iya 54 by’Itegekonshinga byubahirizwa, no kwemeza abayobozi bajya mu nzego zitandukanye za Leta.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages