00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Imiryango yabuze ababo bakubiswe n’inkuba yafashwe mu mugongo

Yanditswe na

Marie-Chantal Nyirabera

Kuya 10 November 2012 saa 03:27
Yasuwe :

Imiryango y’ababuze ababo bakubishwe n’ inkuba mu karere ka Rutsiro bashyikirijwe inkunga yo kubafata mu mugongo.
Dr Alivera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta muri Mninisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko baje gusura imiryango yabuze ababo nyuma y’aho abasaga 10 bakubiswe n’inkuba, batanu mu rugo rumwe barapfa, urundi rugo hapfa umugore utwite. Ati”Muri urwo rwego rwo kubasura twaje kwifatanya nabo tubazaniye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika.”
Yavuze ko ari ibyago (…)

Yavuze ko ari ibyago bikomeye ku mukecuru wabuze abana bane n’umukwe we bakamusigira abana 2, harimo umwe w’amezi arindwi n’uw’imyaka ibiri.

Mu butumwa yashyikirijwe bwo kumufata mu mugongo, harimo ubutumwa bw’amafaranga ibihumbi 300 n’inka bizamufasha mu kurera abo bana.

Mukandoli Athanasie, umukecuru wakiriye wahekuwe n’inkuba, abana be 4 n’umukwe we bagapfa, yavuze ko inkuba ikubita yari mu rugo n’akana ke kamwe k’akuzukuru, nyuma inkuru mbi imugeraho ko abana be bakubiswe n’inkuba.

Mukandoli ashimira Leta ko yamuhaye amafaranga n’inka izamufasha kubona amata yo kurera abana.

Ngendabarika Felecien, wabuze umufasha we wari utwite, nawe yahawe amafaranga ibihumbi 300 ,avuga ko bizamufasha kubaho n’abana 2 yasigiwe n’ umufasha we.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, Umujyanama w’Akarere ka Rutsiro yatangaje ko inama y’abaminisitiri iherutse, hafashwe umwanzuro wo gufasha abazize ibiza, Akarere ka Rutsiro kakaba karabuze abantu bazize inkuba.

Avuga ko inkuba ziganje muri ino minsi mu Rwanda zikubita abantu n’amatungo. Ubu hakaba , hari gukorwa ubushakashatsi ku nkuba n’inzobere zo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, avuga ko hari gahunda ya Leta yo gufasha abantu kumenya imyitwarire mu kwirinda inkuba. Ikindi giteganyijwe ni ukugura uturindankuba tuzashyirwa ahantu zikunze kwibasira, no ku mazu y’abantu, hamwe no kumenya ibyo bakwirinda mu gihe imvura igwa.

Byukusenge Gaspard, Umuyobozi w’ Akarere ka Rutsiro, yabwiye abanyamakuru ko imiryango yafashijwe ari iyabuze abantu benshi, avuga ko n’abandi inkuba yakubise mbere yaho ubuyobozi buzababa hafi.

Inkuba zibasiye Akarere ka Rutiro, kuko muri uyu mwaka zahitanye abasaga 11.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages