Mu Murenge wa Ruhango ho mu Ka karere Rutsiro ku ya 7 Mata habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe. Basaba buri wese kubigira inshingano.
Urubuga rw’Akarere ka Rutsiro dukesha iyi nkuru, rutangaza ko uyu muhango wabereye ku rwibutso rw’abazize Jenoside ruri muri aka Karere, ahari imibiri y’abazize Jenoside basaga ibihumbi bitatu bo mu Mirenge ya Musasa, Boneza, Mushonyi n’uwa Ruhango.
Kageruka Emmanuel umwe mubarokokeye mu Murenge wa Musasa yagize ati ”Hari igihe cyigeze kibaho ukumva uzinutswe icyo wabereyeho bitandukanye n’uyu munsi”.
Yatangaje ko yagenze imisozi y’icyahoze ari Kayove, Rutsiro ndetse na Mabanza ari kumwe n’abandi basaga 60, agasigara ari wenyine.
Avuga ko ubuyobozi bwariho bwatanze amabwiriza yo kwica, bityo n’uwo umuntu yari aziko yamuhisha ntamuhishe. Avuga ko ibyabaye bidakwiye kubaho ukundi.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Kamanzi Stanislas yahumurije abarokotse aya mahano, abasaba kwiyubaka no kwikomeza.
Yabwiye abaturage baho ko kwibuka k’urwego rw’umudugudu ari ukugirango abaturage bajye baganira ku byabaye, bahana ubuhamya baziranyeho, kandi bahumurizanya nk’abaturanyi baharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.


















TANGA IGITEKEREZO