00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi : Uwatoraguye uruhinja yagabiwe inka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 August 2012 saa 05:46
Yasuwe :

Mu Murenge wa Mururu ho mu karere ka Rusizi,hari umubyeyi watoraguye uruhinja rwari rwari rwatawe na nyina akirubyara, none mu mpera z’iki cyumweru gishize yagabiwe inka n’abarimu bo mu Karere ka Rusizi, bahugurirwaga kuzakora ibarura rusange ry’abaturage riteganyijwe muri uku kwa munani 2012.
Nk’uko bitangazwa n’umwe mu barimu bakurikiranaga aya mahugurwa, ngo mu gihe bahabwaga aya mahugurwa, ngo baje gusanga igihugu cyarabagiriye ikizere, kuko ngo nta kizere kiruta kwitwa umurezi urema (…)

Mu Murenge wa Mururu ho mu karere ka Rusizi,hari umubyeyi watoraguye uruhinja rwari rwari rwatawe na nyina akirubyara, none mu mpera z’iki cyumweru gishize yagabiwe inka n’abarimu bo mu Karere ka Rusizi, bahugurirwaga kuzakora ibarura rusange ry’abaturage riteganyijwe muri uku kwa munani 2012.

Nk’uko bitangazwa n’umwe mu barimu bakurikiranaga aya mahugurwa, ngo mu gihe bahabwaga aya mahugurwa, ngo baje gusanga igihugu cyarabagiriye ikizere, kuko ngo nta kizere kiruta kwitwa umurezi urema umuco n’ubumenyi. Mu mahugurwa bahabwa rero ngo nibwo batekereje kugira igikorwa bakora mu murenge bahuguriwemo maze biyemeza kugurira uwo mubyeyi inka, kugira ngo ajye abona amata yo gutunga urwo ruhinja yari yatoraguye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar, yashimiye aba barimu ku gikorwa kiza batekereje gukora, kandi asaba uyu mubyeyi wagabiwe iyi nka kuzayitaho, akayifata neza kugirango izamugeze ku musaruro ugaragara.

Uyu mubyeyi nawe yishimiye iki gikorwa cyiza abarimu bamukoreye, kandi avuga ko yatoraguye urwo ruhinja atazi ko hari uzamufasha kumurera, kuko ngo yabikoranye umutima w’urukundo gusa, none ngo akaba ineza yagize ayisanze imbere ariko asaba n’ababyara kujya batekereza agaciro ikiremwamuntu gifite.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi atanga inka

Ku ruhande rw’abahuguwe, umuyobozi w’Akarere yongeye kubibutsa ko akazi bagiye gukora ko kubarura ari akazi gakomeye, kakaba ari ko kazagaragaza imibereho y’abaturage, kandi kakazafasha inzego nkuru z’igihugu gutegura uburyo bwo gukemura ibibazo bizagaragazwa mu gihe cy’ibarura, abasaba rero kuzagakorana umutimanama n’ubushake.

Uyu mubyeyi wagabiwe inka yemerewe n’ubuyobozi bw’ishuri rya TTC Mururu, aho abo barimu bahugurirwaga, kuzahabwa amata yo kuba atunze urwo ruhinja kugeza igihe iyo nka izabyarira, naho ubuyobozi bw’Umurenge wa Mururu bwemera kumwubakira ikiraro cyo kuyororeramo.

Jean Pierre Niyibizi ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages