00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Urutoki rutabyazwa umusaruro rugiye gusimbuzwa

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 19 March 2013 saa 03:30
Yasuwe :

Nyuma yaho Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yihanangirije Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kutabona igihingwa cy’urutoki nk’umurimbo gusa, ahubwo abaturage bakabona umusaruro uhagije, Ubuyobozi bw’aka Karere buratangaza ko urutoki rudatanga umusaruro rugiye gusimbuzwa uruwufite.
Ubwo tariki ya 12 Werurwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Agnes Kalibata yasuraga intara y’Iburengerezazuba abonana n’abashinzwe ubuhinzi n’ubukungu, yabasabye kwikubita agashyi bagashyira ingufu mu kwongera (…)

Nyuma yaho Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yihanangirije Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kutabona igihingwa cy’urutoki nk’umurimbo gusa, ahubwo abaturage bakabona umusaruro uhagije, Ubuyobozi bw’aka Karere buratangaza ko urutoki rudatanga umusaruro rugiye gusimbuzwa uruwufite.

Ubwo tariki ya 12 Werurwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Agnes Kalibata yasuraga intara y’Iburengerezazuba abonana n’abashinzwe ubuhinzi n’ubukungu, yabasabye kwikubita agashyi bagashyira ingufu mu kwongera umusaruro, aha akaba yarasabye ko ikibazo cyivugwa muri Rusizi cy’uko bafite urutoki rwinshi n’ubutaka bwiza ariko ugasanga umusaruro uvamo ubarirwa ku ntoki.

Umuyobozi w’aka Karere Wungirije Ushinzwe ubukungu Habyarimana Marcel, yatangarije Dr. Kalibata ko iki kibazo cy’urutoki rudatunganyije usanga kiri mu gihugu cyose, ariko Mininisitiri akaba yaramusabye ko bagomba gukora ibibareba bityo bagashakira iki kibazo umuti urambye.

Mu kiganiro n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Oscar Nzeyimana yahaye IGIHE, yavuze ko akarere kabo gafite ubutaka bwiza, ariko avuga ko ikibazo cy’urutoki rutabyazwa umusaruro bigiye gukemuka vuba ku buryo bitarenze muri Gicurasi, urutoki rudatanga umusaruro ruzaba rwasimbujwe uruwutanga.

Yagize ati “Urutoki rutagitanga umusaruro muri aka karere, rugiye gusimbuzwa uruwutanga, ariko bigakorwa ntawe bibangamiye turizera ko ubukungu bw’aka karere buzakomeza gutera imbere dore ko dufite n’ubutaka buberanye n’intoki.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages