Abantu bafatwa nk’inzererezi 110 bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’igihugu ifatanyije n’ingabo n’izindi nzego z’umutekano, mu mukwabo udasanzwe wabereye mu murenge wa Kamembe Akarere ka Rusizi, mu mpera z’icyumweru gishize.
Ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, niho Polisi yatangiye guta muri yombi abantu biganjemo indaya, ibisambo n’inzererezi, bari biganjemo n’abakomoka mu tundi turere tw’igihugu.
Imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye uwo mukwabu uba mu Mujyi wa Rusizi, ni ukugira ngo uyu mujyi urusheho gutekana, dore ko hanafashwe abajura benshi harimo abakora abantu mu mifuka n’abatobora amazu.
Ikindi ni uguca burundu imburamukoro ziganjemo abana binzererezi n’indaya bakigaragara muri uyu mujyi bakabangamira umutekano, nk’uko bitangazwa n’inzego z’umutekano.
Mu bafashwe harimo 41 bo mu karere Kanyamasheke, 66 bakomoka muri karere ka Rusizi, umwe wo muri Huye na babiri bo mukarere ka Ruhango.
Ubwo babazwaga n’inzeo z’umutekano icyo baba bakora mu mujyi wa Rusizi, muri bo 40 biyemereye ko bakora ubujura bwo mu mifuka no gutobora amazu, naho abandi babuvuga ko baba bishakira ubuzima, nawo ab’igitsina gore babashwe biyemererako bicuruza binyuze mu mwuga w’uburaya.
Abo bose babaye bafungiwe ku biro by’Umurengea wa Giheke, kugirango babanze hatunganywe uburyo bwo kubageza aho bagiye baturuka mbere yo kuza mu Mujyi wa Rusizi.
Jean Pierre Niyibizi ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi



















TANGA IGITEKEREZO