Iyi mvura idasanzwe yaguye mu mirenge ya Muganza na Bugarama, ku itariki ya 30 Ukwakira 2012, ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba.
Nubwo ibyangiritse biri muri iyi mirenge 2, ariko siho haguye imvura nyinshi, kuko mu by’ukuri imvura nyinshi yaguye mu mirenge ihanamiye ikibaya cya Bugarama, ariyo Rwimbogo na Nzahaha.
Ibi byatumye amazi amanuka ku misozi y’iyo mirenge ari menshi, abyara isuri ikomeye cyane cyane binyuze mu migezi ya Cyarukara, Rungunga, Katabuvuga na Cyagara, bisenya bintu birimo ibikorwaremezo nk’imihanda, yangiza imyaka inyuranye, arimo umuceli, ibigori, ibishyimbo, inyanya n’amatunguru.
Amazi yo muri iyo migezi twavuze haruguru kandi, yasenye amazu menshi mu mirenge yombi, isenya kuburyo bukabije umuhanda Bugarama-Cimerwa kuburyo nubu utaraba nyabagerwa n’ubwo uruganda rwa Cimerwa rwatangiye gutanga ubufasha, ndetse ihitana n’ubuzima bw’abantu kuko ubwo twakurikiranaga iby’iyi nkuru, Umunyamabanga Nshingwabikora w’Umurenge wa Muganza Mukamana Espèrence, yatubwiye ko abatu batatu aribo bahitanywe nayo, 13 barakomereka, kuri ubu bakaba bari kwamuganga, harimo umwe wakomeretse cyane ubu akaba avurirwa mu bitaro bya Mibirizi.
Muri rusange iyi mvura yangije ubuso bungana na ha 183 z’umuceri, hegitari 12 z’ibishyimbo, hegitari 94 z’ibigori, hatibagiwe n’ubuso bwari buteyeho inyanya nibitunguru.
Yasenye burundu kandi amazu y’abaturage 23 mu Murenge wa Muganza na 29 mu Murenge wa Bugarama n’ ibyumba 15 by’amashuri ku kigo cya G.S Murira Advenstiste muri ibyo 15 hakaba harimo 5 byasenyutse burundu. Ubuyobozi bw’iryo shuri bukaba bwatubwiye ko bukeneye inkunga yo kugirango abana abazabashe kongera kuhigira.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Ukwakira 2012, nibwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ziyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar, ingabo n’abaturage; bazindukiye mu gikorwa cyo guha umuganda abaturage bahuye n’ibiza, no gushaka aho baba bikinze, mu gihe hagitegerejwe ubufasha bwisumbuyeho, kandi bikazakomeza no ku yindi minsi izakurikiraho.
Nk’uko twabyiboneye, hakenewe ubufasha bwihutirwa mu rwego rwo gukumira ibyorezo bishobora guturuka ku isuku nke y’ibyo biza bitewe n’uko ubwiherero bwasenyutse, ndetse n’aho kwikinga ku baturage basenyewe n’amazi hakaba ari ntaho, abaturage batubwiye ko zimwe mu ngaruka biteze ari inzara, kuko ubuso bunini bw’aho bari barahinze imyaka yabo bwatwawe n’amazi y’iyo mvura.
Inkuru ya Niyibizi Jean Pierre Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi



















TANGA IGITEKEREZO