Iyi mirambo y’abagabo 2 kugeza na n’ubu hataramenyekana abo ari bo cyangwa igihugu baba bakomokamo, yabonywe mu mugezi wa Rusizi, kuri uyu Gatatu tariki ya 5 Nzeri 2012 n’abaturage bakoraga akazi ko guhinga hafi y’umugezi wa Rusizi mu mudugudu wa Mugende, mu Kagari ka Muti mu Murenge wa Gashonga ho mu Karere ka Rusizi.
Nk’uko twabitangarijwe n’Umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Gashonga Habyarimana Déogratias ngo bishoboka ko iyo mirambo yaba imaze nk’icyumweru itawemo, kuko ubwo bageragezaga kuyigenzura, ngo basanze yatangiye kwangirika ku butyo atamenya icyaba cyabishe.
Ibyo byatumye batabasha kumenya niba ari iy’Abanyarwanda cyangwa Abanyekongo, dore ko uwo mugezi wa Rusizi bayikuyemo ugabanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Si ubwa mbere mu mugezi wa Rusizi haboneka imirambo y’abantu bapfuye, bikagora no kumeneka icyo bazize kuko no mu kwezi kwa Kamena 2012, hatoraguwe umurambo w’umugore; icyakora biza kumenyekana ko yari Umunyekongokazi.
Ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Gashonga buragira abaturage inama yo kwirinda kujya mu mazi uko biboneye, doreko bashobora guhura n’ingorane zo kuganzwa n’umuvumba w’amazi bitewe n’uko imvura ishobora kugwa ahandi itaguye aho batuye, nyamara amazi yayo agashobora kongera umuvumba, ikindi abaturage basabwa ni ugukoresha ibyambu bitemewe.
Tubamenyesheko, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05/ Nzerii 2012, aribwo iyo mirambo yashyinguwe ku butaka bw’u Rwanda.
Jean Pierre Niyibizi ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Rusizi



















TANGA IGITEKEREZO