Ibi ni ibyatangajwe n’Abakozi b’ikigo RAB gishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda, tariki ya 26 Nyakanga 2012, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe ku butaka bwo mu Murenge wa Bweyeye, bagamijwe kureba icyakorwa ngo, ikibazo cyo gusharira bufite kibashe gushira.
Nyuma y’aho abaturage b’Umurenge wa Bweyeye, batangarije inzego zinyuranye z’igihugu, ndetse na Minisitiri w’Intebe ubwe, bakaba barabimwibwiriye tariki ya 9 Gashyantare 2012, ko ntacyo bashobora kweza mu butaka bwaho kuko butemera ifumbire iyo ariyo yose bitewe no gusharira k’ubutaka muri uwo Murenge ; ubu ngo icyo kibazo cyaba cyaravugutiwe umuti, nk’uko babyijejwe n’inzego na Minisitiri w’Intebe ubwo yabasuraga.
Uwo murenge ugaragaramo igishanga cyitwa Matyazo gifite cy’ubuso bungana na hegitari 60, kitabyazwa umusaruro nk’uko bigomba. Ibi ariko ngo ntibituruka ku ntege nke cyangwa ubunebwe bw’abahinzi baho, kuko abakora uwo mwuga muri uwo Murenge bakoresha imbuto z’indobanure, bagakoresha n’amafumbire mvaruganda ndetse n’imborera ariko umusaruro ukanga ukaba mubi, kubera ubusharire bw’ubutaka bwacyo, ingaruka z’iki kibazo akaba ari inzara ukunze kwibasira abatuye uwo Murenge.
Ibyo byahagurukije ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweyeye n’ubw’Akarere ka Rusizi, basaba Minisiteri y’ubuhinzi MINAGRI, n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB, kugira ngo barebe icyakorwa hagamijwe ko icyo gishanga cyabyazwa umusaruro ku buryo bukwiye.
Ikigo RAB gifatanije na Minisiteri y’Ubuhinzi bohereje impuguke gusuzuma imiterere y’ubutaka bw’igishanga cya Matyazo kugira ngo batange inama zifatika z’ukuntu icyo gishanga cyakoreshwa.
Hakaba harafashwe umwanzuro w’uko icyo gishanga kigomba gutunganywa hakorwa uturima n’imiyoboro ivana amazi muri icyo, kuko uko iminsi yashize yagiye abamo menshi kubera imvura. Ikindi kandi ngo ku mugezi wa Ruhwa unyura muri iki gishanga hafungwa impagi « breche » kugira ngo uwo mugezi utazongera kumena amazi muri icyi gishanga iyo wuzuye kuko ayo mazi yangiza imyaka y’abaturage.
Ibipimo by’ubutaka byerekanye ko ubutaka bw’icyo gishanga n’imisozi igikikije bifite ubusharire bwinshi, ibi akaba ari nabyo ntandaro yo kuba ibihingwa byo muri uwo Murenge bitakira neza inyongeramusaruro byahawe nk’uko byatangajwe na Hakuzimana Innocent umukozi muri RAB mu Ntara y’Uburengerazuba ushinzwe igenzura ry’ubutaka, tariki ya 26 Nyakanga 2012, akaba yarari no mu itsinda ryakoze ubushakashatsi muri icyo gishanga.
Mu rwego kandi rwo kugira ngo iki gishanga kirusheho gutanga umusaruro, ngo hagomba gukoreshwa ishwagara ingana na toni 4 kuri hegitari imwe, hamwe n’ifumbire y’imborera nibura toni 15 kuri hegitari imwe.
Imirimo yo gutunganya icyo gishanga izatangira mu gihembwe cy’ihinga cya 2013 A, naho kugishyiramo inyongeramusaruro birangirane n’igihembwe cy’ihinga cya 1013 B, iyi mirimo yose ikazakorwa na MINAGRI, RAB ndetse n’Akarere ka Rusizi.
Ubwo bushakashatsi bukaba bwaramurikiwe, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, ubw’umurenge wa Bweyeye, bakaba baraboneyeho gutangaza ko bizatuma ubuzima bw’abaturage b’uyu Murenge, burushaho kuba bwiza.
Jean Pierre Niyibizi Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi



















TANGA IGITEKEREZO