00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Hasojwe amahugurwa y’ingo zibanye nabi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 August 2012 saa 12:57
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 09 Kanama 2012, mu murenge wa Kamembe ho mu Karere ka Rusizi hashorejwe amahugurwa y’iminsi ine, yaragamije guhuza no guhugura ingo zibanye neza ndetse n’izibanye nabi, ngo zihinduke, hashingiwe kuguhanahana ingero z’ibitera amakimbirane mu ngo n’uko byakwirindwa.
Nk’uko byagaragajwe n’abari bitabiriye aya mahugurwa, basanze ahanini amakimbirane aturuka ku kutumvikana ku ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za buri umwe hagati y’abashakanye, hakiyongeraho no (…)

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 09 Kanama 2012, mu murenge wa Kamembe ho mu Karere ka Rusizi hashorejwe amahugurwa y’iminsi ine, yaragamije guhuza no guhugura ingo zibanye neza ndetse n’izibanye nabi, ngo zihinduke, hashingiwe kuguhanahana ingero z’ibitera amakimbirane mu ngo n’uko byakwirindwa.

Nk’uko byagaragajwe n’abari bitabiriye aya mahugurwa, basanze ahanini amakimbirane aturuka ku kutumvikana ku ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za buri umwe hagati y’abashakanye, hakiyongeraho no kwikubira no gusesagira umutungo bikunze gukorwa n’abagabo aho abagore babanenga ko bawuha inshyoreke, ingaruka zabyo zikaba ko bituma umutyango uharamo intugunda no kudatera imbere.

Ayo mahugurwa y’iminsi 4 rero ngo imiryango 17 yari yayitabiriye, icyenda muri yo ibanye neza yabashije gutanga inama ku y’indi itari ibanye neza, bikaba byaratumye ihakura ubumenyi bwo kubana neza. Asoza ayamahugurwa, Batamuriza Marie alice ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Kamembe, yasabye abagize umuryango kubana neza bagafataniriza hamwe, bagamije guteza umuryango wabo imbere, aho guhugira mu bibasubiza inyuma, kuko nta rugo rwatera imbere rurimo umwiryane.

Icyakora mu ngamba zafashwe ni n’uko ingo ziyunze zigomba kuzajya zikurikiranwa buri munsi, bityo hakaba harashyizweho itsinda ry’ingo zibanye neza zizajya zihora zikurikirana izari zibanye nabi, ngo hazamenyekane niba hari icyahindutse cyangwa icyaba kigicyenewe gukorwa.

Aya mahugurwa yagenewe imiryango 17, igizwe n’ingo 9 zibanye neza n’ingo 8 zari zibanye nabi; mu mirenge ya Giheke, Kamembe, Mururu, Nkanka, Gihundwe na Nkombo. Gusa nanone haracyakenewe guhugura nabo mu yindi mirenge y’Akarere ka Rusizi kuko naho ibi bazo nk’ibi by’amakimbirane bigenda bihabineka.

Jean Pierre Niyibizi ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages