00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abamotari basanga hari ikindi bakora kitari ugutwara moto

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 July 2012 saa 02:46
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Nyakanga 2012, kuri Stade ya Rusizi, iri mu Murenge wa Kamembe, habereye inama yahuje Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi n’zindi nzego, aho abamotari basobanuriwe ko hari ibindi bakora bitari ugutwara moto.
Iyi nama ibaye nyuma yaho hagaragaye ubwumvikane buke muri iyo Koperative COMORU, dore ko wasanganga nta n’indi gahunda bari bafite ngo iyo Koperative urusheho gutera imbere, aho gukomeza kwizirikira ku kazi ko gutwara abapikipiki gusa.
Atangiza iyi nama (…)

Atangiza iyi nama Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yibukije ko uretse kuba bagomba kuganira ku mikorere n’imikoranire y’inzego z’igize Koperative, hamwe n’izindi nzego za Leta, hagomba no kuganirwa ku ruhare rw’abamotari mu kubungabunga umutekano.

Nk’uko byagaragajwe na Perezida wa Koperative COMORU, Haruna, yatangaje ko ahanini amakimbirane yaratangiye kugaragara muri Koperative yabo, yarashingiye ku kutamenya imikorere ya buri rwego n’inshingano zarwo hakiyongeraho no kutumva neza ko hari ikindi bakora kitari ugutwara amapikipiki.

Mu kiganiro kirambuye bahawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar, yabasobanuriye inshingano za buri rwego kuva ku Nama Rusange, Inama y’Ubuyobozi ndetse n’Inama y’Ubugenzuzi, ndetse n’imikorere y’utundi tunama cyangwa udushami dushobora gushyirwaho kugira ngo intego za Koperative zibashe kugerwaho.

Ahanini icyari kigamijwe ngo kwari ugusobanura ko nta rwego rugomba kwivanga mu nshingano z’urundi, ahubwo bakarangwa n’ubufatanye, kandi hakirindwa amagambo y’urucantege kenshi akunze kugaragara mu matsinda anyuranye, icyakora abasobanurira ko uwakora amakosa wese muri Koperative agomba kuyahanirwa. Mu gusoza abo bamotari bemera ko bagiye guhindura imyumvire bagakomeza gutera intambwe igana ku iterambere.

Koperative itwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Rusizi, (COMORU), kugeza ubu ifite abanyamuryango basaga 400. Imaze kugurira abanyamuryango bayo moto 60, bose ari mu bwisungane mu kwivuza.

Inkuru twohererejwe na Jean Pierre Niyibizi Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages