00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse mu buyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 17 July 2012 saa 10:20
Yasuwe :

Ubwumvikane bukomeje kuba buke mu buyobozi bw’idini rya Isilamu mu Rwanda, nyuma y’uko Komisiyo y’amatora y’Abisilamu mu Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika Hakizimana Omar bakunze kwita Bongo wari watorewe umwanya w’Umunyamabanga nshingwabikorwa ku Musigiti wa Majengo Al Hidayat uri i Nyamirambo kuri 40.
Mu kiganiro na IGIHE, Hakizimana Omar wahagaritswe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 15 Nyakanga, yavuze ko kumuhagarika ku mirimo yatorewe n’Abayisilamu ku mugaragaro, (…)

Ubwumvikane bukomeje kuba buke mu buyobozi bw’idini rya Isilamu mu Rwanda, nyuma y’uko Komisiyo y’amatora y’Abisilamu mu Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika Hakizimana Omar bakunze kwita Bongo wari watorewe umwanya w’Umunyamabanga nshingwabikorwa ku Musigiti wa Majengo Al Hidayat uri i Nyamirambo kuri 40.

Mu kiganiro na IGIHE, Hakizimana Omar wahagaritswe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 15 Nyakanga, yavuze ko kumuhagarika ku mirimo yatorewe n’Abayisilamu ku mugaragaro, bakamusimbuza uwo yatsinze mu matora, bitegeze bikurikiza itegeko ahubwo asanga Ishyirahamwe ririmo ibice bibiri, kimwe gishyigikiye Mufti mushya, ikindi kiri ku ruhande rw’ucyuye igihe.

Yakomeje agira ati : ‘’Kuba Mufti Mukuru Gahutu Yaratoye uwo natsinze byumvikane neza ko atari anshyigikiye, nyuma y’amezi atandatu nkora neza sintangajwe ni cyemezo cy’ubugome cyafashwe, ku bwanjye rero nsanga ibyakozwe ari ukunyaga abayisilamu bantoye agaciro kabo.‘’

Mufti w’u Rwanda Wungirije Nsengiyumva Djumatatu, avuga ko Hakizimana Omar yakuwe ku mirimo ye bitewe n’uko atujuje ibisabwa bikubiyemo kudashyikiriza Komisiyo y’amatora ibyangombwa ndetse no kutaba inyangamugayo.

Nyuma yo gukurwa mu mirimo, Hakizimana avuga ko iki cyemezo kitakurikije ingingo ya 35 y’itegeko ry’amatora rivuga ko abagize umusigiti wa Idjuma aribo bonyine bafite ububasha bwo gutora ndetse bakanakuraho komite y’umusigiti wabo.

Kalisa Idrissa, Perezida wa Komisiyo y’Amatora mu Ishyirahamwe ry’Abayisilamu mu Rwanda (AMUR), yatangaje ko ihagarikwa rya Habimana Omar ryakurikije amategeko kuko yadindizaga imyubakire y’umusigiti wa Majengo Al Hidayat.

Tugendeye ku marorerwa yabaye ubwo bamwe mu bayoboke b’iryo dini barwaniraga ku irimbi ryo mu Rugarama bakaza no gukomeretsanya bikomeye, abayoboke ba Isilamu mu Rwanda twaganiriye bagize bati : ’’ubwumvikane buke bukomeje kurangwa hagati yacu kuva aho tuboneye Mufti mushya bugaragaza ko ubumwe no kwizera Imana bigenda bibura, ahubwo abatuyobora bashyira imbere inyungu zabo bwite » .

Mu biganiro na IGIHE, abayobozi bakuru b’idini rya Isilamu mu Rwanda bavuze ko kimwe mu bibazo by’ingutu gihari ari uko hari abayoboke badashaka kwemera impinduka ; Barasaba rero ko amahame y’idini ariyo akwiriye guhuza umusilamu n’undi, izindi nyungu zikavanwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages