Hafi y’ahari icyicaro cy’Akarere ka Rulindo, umuhanda Kigali-Rubavu watengutse wabujije ibinyabiziga gutambuka byaba ibiva mu Burengerazuba bw’igihugu cyangwa ibiva mu murwa mukuru Kigali cyane cyane ibinyabiziga binini.
Amakuru atangwa n’abanyuze muri uyu muhanda mu masaha y’igicamusi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya gatanu Mutarama 2013, avuga ko uyu muhanda wari uri gutunganywa kuko wari waracitse; bityo ikibazo cyawubayemo kikaba cyaturutse ku bitaka abawukora bari barazamuye haruguru y’umuhanda imvura yagwa ikabimanura ahari hasanzwe hanyura imodoka.
Mugabo Jean Claude, ni umugenzi wakoresheje uyu muhanda ava mu mujyi wa Musanze yerekeza mu bice by’i Kigali. Yadutangarije ko imvura yaguye mu masaha ya nyuma ya saa kumi ari yo yateje iki kibazo, cyatumye imodoka nini (amakamyo) zihagarikwa naho into zigaca mu muhanda w’ahagana hepfo.
Mugabo yatubwiye ko yavuye mu modoka yari imuvanye i Musanze akajya mu yari iri kuva i Kigali, kugira ngo imugeze aho yajyaga kuko imodoka zombi zitari kunyura muri uyu muhanda w’igitaka.
Yakomeje atubwira ko imodoka yarimo yahise isubira i Musanze itwaye abari mu yindi yahise imujyana i Kigali na yo ijyanye abavaga i Musanze, ubu bukaba ari bwo buryo bwakoreshejwe kugira ngo abagenzi babashe kugera aho bajyaga.
Uyu muhanda wagize ikibazo uri mu gice cy’imisozi miremire y’igihugu, aho inkangu zishobora kuba mu buryo ubwo ari bwo bwose igihe imvura iguye. Uyu muhanda uri gukorwa kugira ngo urusheho kunogera abawukoresha, gusa kuba ukorwa mu gihe cy’imvura bikaba ari inzitizi yanatumye haba iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO