Umusaza witwa Karambizi Canisius utuye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango yagonzwe n’imodoka imuca amaguru, imodoka ihita iburirwa irengero, ku wa kane tariki ya 15 Ugushyingo 2012 ahagana saa moya z’ijoro.
Bamwe mu bari aho impanuka yabereye batangarije IGIHE ko babonye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso igonga uwo musaza, ihita yirukanka ku buryo batabashije kumenya pulaki zayo.
Mukagashugi Rose, umwe mu bari bahari yavuze ko iyo modoka yataye umuhanda ikaza ibasanga igonga Karambizi utari wayibonye, gusa ngo ntiyabashije kumenya ibiranga iyo modoka. Bahise bakora ubutabazi bahamagara inzego za Polisi muri ako karere.
Mu marira menshi, Mukamabano Marthe, umufasha wa Karambizi yatangaje ko ababajwe no kuba umugabo we, yagize impanuka ikomeye.
Karambizi ngo ni we wari utunze urugo, aho ari we waciraga inshuro urugo, kuko basanzwe ari abakene nk’uko bigaragazwa n’icyiciro cya kabiri cy’ubudehe bashyizwemo.
Uwo muryango ufite abana batandatu, umukuru muri bo afite imyaka 13.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo, Supt Gashagaza Hubert , yavuze ko iyi mpanuka ikimara kuba bahagaritse imodoka zo mu bwoko bwa Fuso eshatu i Muhanga zirimo gukekwa, iperereza rikaba rigikomeje kuyaba yabikoze.
Karambizi yajyanywe mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo yitabweho. Karambizi yagongewe mu Ruhango aho yari yaraje gushaka imibereho, amaze kunahagondagonda akazu , yagonzwe avuye gushaka amabati yo kugasakara nk’uko byatangajwe n’umugore we.



















TANGA IGITEKEREZO