Ku wa mbere tariki ya 11 Gashyantare, ishuri ryitiriwe Umwamikazi w’i Lourdes ryo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango habaye umuhango wo kwitura inyana eshatu mu rwego rwo gukomera kuri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida Paul Kagame.
Ebyiri muri izi nka zahawe ishuri ry’ubumenyi rya Byimana, naho indi ihabwa Urwunge rw’amashuri rw’i Bukomero. Izi nyana zose zikomoka ku nka zatanzwe muri Gahunda ya Girinka, aho mu mwaka wa 2009 ishuri ryitiriwe Umwamikazi w’i Lourdes ryahawe inka 10 kugira ngo zijye zikamirwa abanyeshuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi François Xavier yashimiye ubuyobozi bw’iri shuri uko bwafashe neza inka bwahawe, bakaba bageze igihe cyo koroza ibindi bigo.
Umuyobozi w’Akarere kandi yakomeje avuga ko kuba bituye izi nyana ari ikimenyetso cy’uko bamenye intego za Perezida Kagame zo kugira ngo buri Munyarwanda yorore, bakaba bamwituye bagabira abaturanyi babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yasabye abayobozi b’ibigo byahawe inka kuzifata neza kugira ngo koko zibashe gukamirwa abanyeshuri baharererwa, kandi na bo baziture abandi zizagere kuri benshi.
Gutanga izi nka byahuriranye no kwakira abanyeshuri bashya batangiye umwaka wa mbere n’uwa kane, bibanzirizwa na Misa yayobowe na Padiri ushinzwe amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi Nsanzineza Janvier.
Ni inkuru dukesha Nizeyimana Grégoire, umukozi w’Akarere ka Ruhango



















TANGA IGITEKEREZO