00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango : 15 bagize itorero ry’"Abagorozi" bakatiwe gufungwa umwaka umwe

Yanditswe na

Emmanuel Nshimiyimana

Kuya 9 August 2012 saa 03:48
Yasuwe :

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwakatiye abayoboke b’itorero ry’abagorozi 15 igihano cyo gufungwa umwaka umwe, nyuma y’uko bahamwe n’ibyaha cyo kubangamira ibikorwa by’iterambere n’uburenganzira bw’abana.
Uru rukiko ruyobowe na Byukusenge Jeanne rwahamije agatsiko k’abantu 15 biyita “abagorozi” ibyaha byo kwanga gahunda za Leta zigamije iterambere ku bushake ndetse no gukangurira abandi imyunvire nki’yo.
Nkuko byanditswe na The New Times dukesha iyi nkuru, Urwo rubanza rwari rwitabiriwe (…)

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwakatiye abayoboke b’itorero ry’abagorozi 15 igihano cyo gufungwa umwaka umwe, nyuma y’uko bahamwe n’ibyaha cyo kubangamira ibikorwa by’iterambere n’uburenganzira bw’abana.

Uru rukiko ruyobowe na Byukusenge Jeanne rwahamije agatsiko k’abantu 15 biyita “abagorozi” ibyaha byo kwanga gahunda za Leta zigamije iterambere ku bushake ndetse no gukangurira abandi imyunvire nki’yo.

Nkuko byanditswe na The New Times dukesha iyi nkuru, Urwo rubanza rwari rwitabiriwe n’abandi bayoboke batandukanye bo muri iryo torero baturutse mu mirenge itandukanye, kandi mu gihe urubanza rwari rukomeje na nyuma yarwo byunvikanaga ko bashyigikiye ababuranaga.

Mu gihe urubanza rwasomwaga abaregwaga bari biyambariye imyambaro yabo isanzwe bifashe neza bari mu rukiko na za bibiliya zabo mu ntoki.
Mu bashyizwe mu gihome, bamwe muri bo banze gufata indangamuntu kandi babuza n’abana babo uburenganzira bwabo bwo kugera mu ishuri.

Umucamanza yababwiye ko kubuza umwana kwiga ari ukwica amategeko arengera uburenganzira bw’umwana bityo bikaba ari ikosa rihanwa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga..

Urukiko ruyobowe na Byukusenge Jeanne rukaba rwabakatiye bose igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, bagatanga n’amande ahwanye n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda kuri buri wese.

Iri tsinda rikaba ryarafatiwe mu murenge wa Bweramana hagati mu kwezi kwa Nzeri mu gihe barimo basengera mu inzu y’umwe muri bo, aho bari kumwe nabandi bana 13 bahise banarekurwa kubera imyaka yabo.

Abagorozi ni bantu ki?

Abagorozi ni agace k’abiyomoye ku idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7, bo bakaba biyita abadivantisiti nyakuri, nyamara abaturage babo ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze babita abagorozi.

Benshi mu bayoboke baryo ni abatarize, n’abize bakaba ari abashoboye kwiga amashuri abanza gusa, bemera ko Yesu ariwe muvuzi(muganga) w’ikirenga umwigisha nyakuri (umwarimu) n’umucamanza. .

Ubwabo ntibagira inzego z’ubuyobozi ahubwo buri wese muri bo ni umushumba(pasitori),kandi akaba n’umwigishwa. Ntibagira urusengero ahubwo bateranira mu ngo za bamwe mu bayoboke babo.

Abagorozi ntibohereza abana ku ishuri, ntibakora umuganda, ntibitabira ubwisungane mu kwivuza ntibafata indangamuntu, ntibitabira ibikorwa by;amatora,n’ibindi.

Uretse ibyon kabdi ntibatunga za telephone n’ibindi bintu bigezweho kandi benshi muri bo bakunze gufugwa mu bihe bitandukanye.

Abagize iri tsinda bavuga ko byose bikomoka mu gusenga bakemeza ko aribo bonyine bafite imyizerere ishingiye cyane ku kuri gucukumbuye kw’ijambo ry’Imana.

Umwe muri bo yatangarije The New Times ko amaze gufugwa inshuro irenze imwe kandi akaba adatewe ubwoba n’ifugwa rya bagenzi be, abajijwe niba adafite ubwoba bwo kongera gufugwa avuga ko ntabwo ku ko ngo Yesu niwe mucamanza w’ikirenga kandi bakorera. Yongeyeho ko batitabira gahunda za Leta kuko babona ari iminsi yanyuma yo kwitegura kujya mu ijuru no gusiga Isi. .

Undi mugore na we utashatse gutangaza izina, yabwiye The New Times ko afite abana 5, kandi ko yahatiye umwana we kuva mu ishuri. Abajijwe impanvu, avuga ko yabikoze amaze kubona Imana.

Ernestine Mukeshimana w’imyaka 14 yavuze ko yavuye mu ishuri mu myaka 2 ishize mu gihe yari mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, kandi impanvu ikaba ntaho itaniye n’iyabagenzi be. Yongeyeho ko yaretse ishuri amaze kubona ko Yesu ari we mwarimu wenyine nyakuri ndetse ko ari uburenganzira bwe bwo guhitamo ibyo akora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages