00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu : Ku ikubitiro hatanzwe miliyoni zisaga 521 mu kigega cy’Agaciro

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 6 September 2012 saa 12:26
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nzeri, Abanyarubavu bafatanyije hamwe batanze amafaranga asaga miliyoni 521 z’Amanyarwandamu rwego rwo gushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund”.
Ako kayabo katanzwe muri rusange n’abakozi ba Leta, abacuruzi bato, abaciriritse n’abakomeye mu Karere ka Rubavu, abacururiza muri Congo-Kinshasa, abahagarariye amadini, ndetse n’imiryango ku giti cyayo mu ma dolari y’Amanyamerika, ndetse n’Amanyarwanda.
Ubwo bafataga ijambo banemeza amafaranga bagiye (…)

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nzeri, Abanyarubavu bafatanyije hamwe batanze amafaranga asaga miliyoni 521 z’Amanyarwandamu rwego rwo gushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund”.

Ako kayabo katanzwe muri rusange n’abakozi ba Leta, abacuruzi bato, abaciriritse n’abakomeye mu Karere ka Rubavu, abacururiza muri Congo-Kinshasa, abahagarariye amadini, ndetse n’imiryango ku giti cyayo mu ma dolari y’Amanyamerika, ndetse n’Amanyarwanda.

Ubwo bafataga ijambo banemeza amafaranga bagiye gutanga mu rwego rwo kwerekana uruhare rwabo mu gukomeza kubaka igihugu no kugikunda bagize bati ”Twishimiye uwazanye iki gitekerezo kuko n’ikimenyetso cyo gukunda igihugu, byumvikane ko ntawakunda icyo adahesheje agaciro”.

Mzehe Uwimana uzwiho korora amaze kwitanga yagize ati ”Maze gutahura ko iyo igihugu cyanjye gisabiriza nanjye nitwa umusabirizi, nahisemo guhindura ibitekerezo kuburyo nsaba n’abandi baturage kugira uruhare mu kubaka igihugu nta kabuza”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages